Kenshi abantu bakunze kwibaza umuhanzi waba ukize kurusha abandi muri Afurika y’uburasirazuba ndetse benshi ugasanga bajya impaka ku bijyanye n’uko abahanzi bo muri aka gace baba barushanywa mu mitungo.
Muri iyi nkuru twifashishije ikinyamakuru Forbs Magazine twaguteguriye urutonde rw’abahanzi 11 bahiga abandi mu mitungo muri East Africa.
Ni amakuru twakusanyije yo kuva mu mwaka 2022 kugeza muri uyu mwaka wa 2023, gusa kuri uru rutonde igihugu cya Uganda gifitemo abahanzi benshi kurusha ibindi bihugu byo muri East Africa.
Ni urutonde ruhuriweho n’abahanzi bo munjyana zitandukanye ,harimo abaraperi, abahogoza ndetse n’izindi njyana zitandukanye.
Umunyakenyakazi witwa Akothee niwe w’igitina gore gusa uza kuri uru rutonde. Muri make turakubwira umwanya umuhanzi ariho, igihugu akomokamo ndetse n’ingano y’umutungo atunze mu madorali y’amerika.
Ku mwanya wa 1 turahasanga Bobi wine akaba akomoka muri Uganda , umutungo we wose hamwe ukaba ubarirwa muri Miliyoni 9 n’ibihumbi 600 mu mamadorali y’Amerika.
Ku mwanya wa 2 haza Diamond Platinumz akaba akomoka mu Tanzania ,umutungo we wose hamwe ukaba ungana na Miliyoni 8 n’ibihumbi 600 mu madorali y’Amerika.
Ku mwanya wa 3 hari Jose Chameleon akamoka muri Uganda , umutngo we ungana na Miliyoni 8 n’ibihumbi 100 mu mamadorali y’Amerika.
Ku mwanya wa 4 hari Akothee akomoka muri Kenya umutungo we ungana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 500 mu madorali y’Amerika.
Ku mwanya 5 hari Professor Jay akomoka muri Tanzaniya afite umutungo ungana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 300 mu madorali y’Amerika.
Ku mwanya wa 6 hari Ali Kiba akomoka muri Tanzania afite umutungo ungana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 200 mu madorali y’Amerika.
Ku mwanya wa 7 hari Singer Jaguar ni umunyakenya afite umutungo wa Miliyoni 7 z’amadorali y’Amerika.
Ku mwanya wa 8 hari Harmonize akomoka muri Tanzania afite umutungo wa Miliyoni 5 n’ibihumbi 500 mu madorali y’Amerika.
Ku mwanya wa 9 haza Sauti Sol ni itsinda ryo muri Kenya rifite umutungo ungana na Miliyoni 5 mu madorali.
Ku mwanya wa 10 hari Bebe Cool akomoka muri Uganda afite umutungo ungana na Miliyoni 4 n’ibihumbi 200 mu madorali.
Ku mwanya wa 11 hari Ragga Dee ni umugande akaba afite umutungo ungana na Miliyoni 4 mu madorali y’Amerika.
