U Rwanda na Kenya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego 10 z’ubutwererane harimo n’urweho rw’ubuhinzi, hagamijwe kurushaho kongera ikibatsi mu mubano usanzwe ukomeye hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano azashyigikira uburyo bw’imikoranire n’ubutwererane mu rwego rw’uburezi, Ikoranabuhanga, uburinganire n’iterambere ry’umwana, iterambere ry’urubyiruko muri serivisi za Leta, guhererekanya ubumenyi muri serivisi z’igorora, amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuzima, ubuhinzi no mu iterambere ry’amakoperative.
Ayo masezerano yashyizweho umukono n’abahagarariye Guverinoma z’ibihugu byombi, umuhango wo kuyashyiraho umukono ukaba wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame hamwe na Perezida wa Kenya Dr. William Samoei Ruto uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Kigali.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame na Perezida Ruto bemeje ko u Rwanda na Kenya byemeje gukorera hamwe mu guharanira inyungu z’abaturage.
Bavuze kandi ko ibihugu byombi byiteguye kwagura ishoramari n’ubucuruzi ndetse no gufasha Akarere mu birebana n’amahoro n’umutekano.
Perezida Ruto yagize ati: ” Twemeranyije guhererekanya ubunararibonye mu birebana no guhuza amakoperative, kubaka imbuga hifashishijwe ikoranabuhanga mu gucunga ibigo n’icungamari. Ku birebana n’uburezi u Rwanda na Kenya bisangiye amateka ndetse n’amavugurura y’inzego z’uburezi yobowe n’itsinda nashyizeho arakomeje muri Kenya.”
Yavuze kandi ko mu burezi, ibihugu byombi bizakorana harebwa uburyo urwo rwego rwarushaho kongererwa agaciro, no guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye mu guhuza uburezi bw’amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, by’umwihariko no ku birebana no gutera inkunga amashuri makuru na Kaminuza.
Mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko hazabaho ubufatanye hagati y’Ibitaro by’Icyitegererezo bya mbere mu Rwanda n’ibyo muri Kenya, hakazabaho no gusangira ibikoresho aho bizaba bibaye ngombwa.
Mu birebana n’ikoranabuhanga, yagaragaje uburyo u Rwanda rwahaye Kenya ikoranabuhanga ryifashishwa mu misoro. Ruto yagize ati: “Nahamagaye Nyakubahwa Kagame musaba ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umusoro ku nyongeragaciro nyiyazuyaza. Urwo rubuga u Rwanda rwadusangije rwazanye impinduka nziza mu gukusanya umusoro.”
Perezida Ruto nanone yasabye u Rwanda kubyaza umusaruro Icyambu cya Mombasa, ndetse anahishura ko kiri mu nzira yo kwagurwa no kuvugururwa ku buryo bugezweho k uburyo kizajya cyakira imizigo myinshi kurushaho.
Kenya yiyemeje gukorana n’u Rwanda mu kwihutisha ibikorwa by’amahoro n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo 2063.
Perezida Kagame yavuze ko ayo masezerano yateguwe na Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi (JPC) ari uburyo buzadufasha kumenya inzego z’ingenzi u Rwanda na Kenya bikeneye kubyaza umusaruro.
Ati: “Inzego zagarutsweho si zo zonyine dukoranamo. Hari izindi nzego dusanzwe dukoranamo ndetse n’izindi zizaza, aho ubwo butwererane bwitezweho kuzadufasha, kandi burebana no guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye..”
Pereizda Kagame yizeye ko inzego nshya z’ubutwererane zizarushaho guhuza Nairobi na Kigali, ashimira byimazeyo Abanyakenya bamaze kuza gushoraimari yabo mu Rwanda anashishikariza abandi gukomeza gushora mu nzego zinyuranye zitanga amahirwe n’inyungu bitagereranywa.
Abayobozi bombi banagarutse k umutekano muke urangwa muri Sudani y’Epfo, Ethiopia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho banzuye ko ibyo bibazo bikeneyekwitabwaho mu buryo bwihariye kuko bigira ingaruka zikomeye ku Karere n’Afurika muri rusange.