RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho gutera icyuma umugabo we n’inshoreke ye

Umugore wari waratandukanye n’umugabo we yasanze aryamanye n’inshoreke ye, arabagogera bombi abatera icyuma mu bice by’umubiri bitandukanye.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Karukoranya B, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, aho umugore yateye icyuma umugabo we usanzwe ukora akazi k’uburezi mu karere ka Gicumbi, mu Majyaruguru y’igihugu, anagitera inshoreke bari kumwe mu nzu.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uwo mugore yari amaze igihe yaratandukanye n’umugabo we babyaranye, ariko bakaba barabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umugore ngo yari yaragiye mu mujyi wa Kigali, naho umugabo we ajya gukora akazi k’ubwarimu mu karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’igihugu, noneho umugabo ubu ari mu biruhuko yinjiza mu nzu inshoreke.

Umugore na we wari i Kigali, ngo yaje guhabwa amakuru ko umugabo we aryamanye n’inshoreke, niko kuza abinjirana mu nzu basohotse mu cyumba ahita abatera icyuma bombi.

<

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana avuga ko uriya mugore yabateye icyuma ku bice by’umubiri bitandukanye.

Ati “Bombi yabateye icyuma umwe yakimuteye mu gahanga, undi akimutera ku kaboko.”

Amakuru avuga ko uyu mugore unafitanye abana n’uriya mugabo, kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Mata 2023 afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana, naho umugabo n’inshoreke ye barakomeretse bajya kwivuza kwa muganga nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabitangaje.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kwihanira, ndetse bakaba bakwegera ubuyobozi bukabafasha aho gukora ibibujijwe n’amategeko ngo babe banabiryozwa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.