Hatangajwe umwirabura wa mbere hamwe n’umugore bagiye kwerekeza ku kwezi

Ikigo cya Amerika gishinzwe ikirere, NASA, cyatangaje amazina y’abantu bane bitegura gusubira ku kwezi, nyuma y’imyaka 50.

Christina Koch azaba ari we mugore wa mbere ugiye mu butumwa ku kwezi, mu gihe Victor Glover na we azaba abaye umwirabura wa mbere ugeze ku kwezi.

Bazaba bari kumwe na Reid Wiseman hamwe na Jeremy Hansen muri icyo cyogajuru kizabajyana ku kwezi mu mpera z’umwaka utaha cyangwa mu ntango za 2025.



Aba bahanga ntibazagera neza neza ku kwezi, ariko ubutumwa bwabo buzafungurira inzira izakurikira ikagerayo

Aba banyamerika batatu n’umunya-Canada berekanywe imbere y’abaturage mu birori byabereye i Houston muri Texas.
Ubu bagiye gutangira igihe c’imyitozo yo kwitegura ubu butumwa.

Mu guhitamo umugore hamwe n’umwirabura, NASA yubahirije ibyo yiyemeje byo gushyira ubudasa mu bikorwa byayo by’ubushakashatsi. Abaheruka muri ibyo bikorwa by’ubutumwa bwo ku kwezi bari bagizwe n’abazungu gusa.



Aba bahanga bagiye muri ubu butumwa ni bantu ki?

Reid Wiseman (w’imyaka 47): Umudereva w’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi yahoze ari umukuru w’ibiro by’abahanga b’ikirere ba NASA. Aherutse gutwara icyogajuru kimwe giheruka mu kirere, ku kirindiro mpuzamahanga cy’ikirere mu 2015.


Victor Glover (w’imyaka 46): Umudereva wo mu gisata cy’igerageza mu gisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi. Yinjiye muri NASA mu 2013 akaba yarafashe urugendo rwe rwa mbere mu kirere mu 2020. Ni we munyamerika wa mbere ukomoka muri Afrika yamaze ku kirindiro cy’ikirere mu gihe kirekire cy’amezi atandatu.



Christina Koch (w’imyaka 44): Umufundi mu by’amashanyarazi. Ni we mugore wa mbere wamaze igihe kirekire mu kirere, imisi 328. Ari kumwe n’undi muhanga wa NASA akora ingendo zo mu kirere, Jessica Meir, ari mu bagore bakoze urugendo mu kirere ari abagore gusa muri 2019.

Jeremy Hansen ( w’imyaka 47): Mbere y’uko yinjira mu kigo gishinzwe ikirere cya Canada, Canadian Space Agency, yari umudereva w’indege y’intambara y’igisirikare cya Canada kirwanira mu kirere (Royal Canadian Air Force). Ntiyari bwigere ajya mu butumwa bwo mu kirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *