Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, bamusanze yapfuye aryamye mu muhanda mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yakuwemo amaso yanamuciwe ururimi.
Uyu nyakwigendera ni Charles Muhirwe Kororo wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wari umaze igihe gito yimukiye aha bamusanze yapfiriye.
Umurambo wa nyakwigendera Charles Muhirwe Kororo bawusanze mu Mudugudu wa Musengo mu Kagari ka Kivumu, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga
Uwatanze amakuru , yavuze ko umurambo wa nyakwigendera bawusanze mu muhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023.
Yagize ati “Ababonye umurambo we bwa mbere, basanze bamukuyemo amaso ndetse n’ururimi baruciye umutwe.”
Abaturanyi ba nyakwigendera wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, bavuga ko yari amaze igihe gito yimukiye aha yaniciwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Elaste Gakwerere yemereye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari yo ndetse ko muri iki gitondo inzego zaramukiye ahabonetse uyu murambo, zikaba ziri kubikurikirana.