Haracyari imbogamizi ku kumenya ahari ruswa no gutanga amakuru

Bamwe mu banyarwanda bavuga ko kumenya amakuru y’ahari ruswa bikirimo imbogamizi kuko inshuro nyinshi ajya hanze ari uko uyitanga n’uyakira hari ibyo batumvikanyeho bakabona kwivamo, bigatuma kumenya aho iri bigorana nk’uko bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe babibwiye Rwandanews24.

Uru rubyiruko ruvuga ko rusobanukiwe neza ko gutanga cyangwa kwakira ruswa bigize icyaha gihanwa n’amategeko igihe uwayitanze atatanze ayo makuru, ariko akenshi ngo bagorwa no kuba babona ibimenyetso baheraho batanga amakuru.

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 yagize ati: “Turabizi ko ruswa itanga n’uburyo butandukanye itangwamo. Ariko biragoye kubwira urwego re’umuvunyi ko hari ahantu hari ruswa kandi nta kimenyetso ufite. Ikindi ni uko inzego z’ibanze umuntu ashobora kubwira, abenshi usanga bakorana bikagorana ko wagira uwo ukuraho ayo makuru.”

Akomeza avuga ko aho akunze kubona ruswa yigaragaza ari mu itangwa ry’akazi, ariko bigoye gutanga amakuru kandi imyanya ipiganirwa yarashyizwe ku isoko abantu bagatanga ibisabwa.

Ati: “Mujya gukora ikizamini cy’akazi umuntu akakubwira ko uri umwe mu baherekeza ko umwanya ari uwe. Ikituyobera ni uko bavuga ko dukorera ku ikoranabuhanga kandi amanita yasohoka ugasanga uwo mwari mwicaranye imashini yeretse ko yabonye amanita 60% wowe yakweretse ko ufite 73%, gasanga amanita asohotse afite hagati ya 80% na 90%.”

<

Mugenzi we uvuga ko anaba mu ihuriro ry’urubyiruko (Club) ryo kurwanya ruswa mu karere ka Nyamagabe, avuga ko iyo batanze amakuru kuri ruswa cyangwa bakagaragaza ibindi bitagenda, hari abatotezwa kugera ubwo hari n’abimuka aho bari batuye kubera inzego z’ibanze zitabaha amhwemo.

Ati: “Urubyiruko turacyafite imbogamizi kuko iyo tuzamuye ijwi bavuga ko ntacyo dukwiriye kuvuga kuko ngo badushyize mu nzego za leta kandi koko tuzirimo, ariko urubyiruko rubamo nk’indorerezi. Urugero natanga ni ruswa yeruye iba muri gahunda ya girinka. Abantu bagize komite zikurikirana ibikorwa na gahunda za girinka munyarwanda, ntushobora gusangamo urubyiruko kuko hari abavuga ko twabashyira hanze bagahitamo kuduheza. Rero biragoye ko urubyiruko dutambutsa ayo makuru kandi duhezwa.”

Abajijwe niba uretse ihezwa avuga, nib abo ubwabo bafite ubushake bwo kurwanya ruswa yagize ati: ‘Ubushake turabufite kuko ni nayompamvu twashyizeho ihuriro (Club), ntabwo ari njyewe warishinze ariko bagenzi banjye banshishikarije kurijyamo kandi nasanze ibyo bakora aribyo nanjye nemera. Mbere yo gutanga amakuru ku hari ruswa cyangwa ku wayitanze, turi abanyarwada bagomba guharanita iterambere ry’igihugu cyacu. Ntabwo iterambere ryagerwaho igihe ruswa yakomeza kumunga Ubukungu bw’igihugu. Niyompamvu twiyemejen kuyirwanya aho iva ikagera ndetse tukayirandurana n’imizi yayo. Nubwo baduheza, ariko ntituzacika integer tuzakomeza kuyirwanya kandi urwego rw’Umuvunyi narwo rudushishikariza kuruha amakuru igihe hari aho tuyumvise cyangwa aho ikekwa.”

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, we yabwiye Rwandanews24 ko hari ubwo Babura umuntu bizeye baha ayo makuru kugirango babone ibimenyetso mbere yo kubibwira umuvunyi.

Ati: “Hari ubwo wumva abantu bavuga ko ahantu runaka harimo kwakwa ruswa, ariko kubera ko bikorwa mu ibanga ukabura umuyobozi mu nzego z’ibanze wabwira ngo abikurikirane. Akenshi usanga abasaba n’abatanga ruswa bakorana na bamwe mu bayobozi kandi aribo ushobora kugezaho icyo kibazo. Hari n’abagerageza kubivuga, ariko umuyobozi abwiye agihita aburira umwe wabarizaga akaba yanasibanganya ibimenyetso.”

Umukozi mu rwego rw’Umuvunyi Madame Nyirakanyana Christine, yabwiye Rwandanews24 ko icyari kugorana ari uko urubyiruko rutarikuba rwumva impamvu yo kurwanya no gukumira ruswa. None ubwo babyumva biroroshye urwego rw’umuvunyi rubari hafi ngo rubafashe.

Ati: “Twishimira ko urubyiruko rwamaze gusobanukirwa ko ruswa ari umwanzi w’iterambere. Niba rero bahagurukiye kuyirwanya no kuyikumira, turizara ko bizatanga umusaruro kuko urubyiruko ni imbaraga z’iguhugu kandi dufite umubare munini warwo.”

Ku bijyanye n’uko abifuza gutanga amakuru kuri ruswa batizera bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, Madame Nyirakanyana yagize ati: “Ubusanzwe ntabwo inzego z’ibanze zakira amakuru ajyanye na ruswa. Impungenge bafite zirumvikana kuko ushobora kuba uwo wajya kubwira ariwe nyir’ubwite cyangwa ari umwe mu itsinda rifite uruhare muri iyo ruswa. Ibyiza bajya baha amakuru urwego rw’umuvubyi kuko umutekano w’uwatanze amakuru kuri ruswa uba wizewe ndetse akabikirwa ibanga ku buryo bukomeye.”

Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, [Transparency International], yashyize u Rwanda ku mwanya wa 54 ku Isi, rusubiraho inyuma imyanya ibiri ugereranyije n’umwaka ushize wa 2022 kuko rwari ku mwanya wa 52.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.