Nugenda bwa mbere mu ndege, abakozi bayikoramo icya mbere bazagusaba ni ukuzimya telefoni yawe cyangwa mu buryo bw’akadege ‘flight mode’ mbere yo guhaguruka. Mu ndege kandi abagenzi bagirwa inama yo kudakoresha ibikoresho bya elekitoroniki.
Icyakoramu ngendo nyinshi z’indege mpuzamahanga, gukoresha ibyo bikoresho biremerwa ariko gusa igihe indege yageze ku ntera runaka yo hejuru mu kirere. Bamwe mu batwara indege bashyizeho serivisi ya interineti nziramugozi (WI-FI) mu ndege.
Ese waba uzi impamvu telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho bya elekitoroniki bitemewe gukoreshwa igihe indege ihaguruka iguruka n’igihe igwa ?
Impanuka yo mu mwaka wa 2006
Nk’uko inkuru yanditswe na BBC Future mu 2013 ibivuga, mu byabaye mu 2006, igikorwa cyo gutwara indege cyagendaga neza akazi gakorwa nk’uko bigomba, kigaragaza itandukaniro ryo kugeza kuri dogere 30 kugeza ubwo umugenzi yazimyaga DVD player (bareberaho amashusho cyangwa bumviraho amajwi) yarimo akoresha.
Nyuma y’aho uwo muntu yongeye kwatsa icyo gikoresho, birongera biraba, nk’uko inkuru yasohowe na Spectrum ibivuga, isesengura imibare (data) 125 ku ngaruka n’impanuka zaterwa n’ibikoresho bya elegitoroniki mu kuguruka kw’indege.
Ku isi hose, ni ikigeragezo gisitaza ndetse birabujijwe gukoresha telefoni zigendanwa n’ibindi bikoresho elegitoroniki uguruka kugeza ku bilometero bitatu bisaga (3.046km).
Kuki gukoresha telefoni mu ndege bibujijwe ?
Nk’uko bivugwa na Devendra Pun, umuyobozi mukuru mu by’ubuhanga muri kigo cy’indege cya Nepal Airlines, hari impamvu zimwe zo mu bikorwa zo kubuza ikoreshwa rya telefoni zigendanwa mu mimerere runaka mu gihe cy’ingendo z’indege.
“Iyo ndege igeze ku ntera y’uburebure runaka, buri kintu kimeze uko bisanzwe, umupilote yemerera noneho abantu gufungura ahantu ho kwicara no kujya ku musarani , aha kuri iyo ntambwe, telefoni zigendanwa na zo zishobora gukoreshwa,” ni ko yavuze gusa na none ati “Ariko si ngombwa gukoreshwa mu gihe cyo kurira no kugwa.”
Avuga ko zitari telefoni zacu zigendanwa nsa ahubwo n’imirongo (frequences) ya radiyo ya ultrasound bishobora kwangiza ibikoresho, ubuyobozi n’ibindi bikoresho by’itumanaho bikoreshwa mu ndege na byo bikoreshwa n’ikoreshwa ridakoresha insinga.
Nk’uko Pun abivuga, impamvu ikomeye ni: Kwinjirirwa no kurogowa kw’imirongo (furekanse) y’itumanaho.
“Ubundi rero, itumanaho hagati rishobora kutumvikana cyangwa rishobora kwangirika hanyuma rigahagarara (gukwama) kw’imirongo (frequences)” ni ko yavuze.
Achutananda Mishra, Umuvugizi Wungirije w’Ubutegetsi bw’Itumanaho bwa Nepal, na we avuga ko haba ikibazo nk’icyo. Nk’uko abivuga, indege igurukira ku burebure bwo hasi ishobora gufata masafa ya telefoni zigendanwa mu gihe ikindi gihe habaho ibyago byo kwinjirirwa n’itumanaho ry’umupilote.
“Nubwo furekanse zikoreshwa n’indege na telefoni zitandukanye, ikindi gihe haba ibyago byo kwinjirirwa no kurogowa kandi iyo bibaye, itumanaho ryo mu ndege rishobora kwangirika,” ni ko Mishra yavuze. Kenshi, ihuzanzira (konegisiyo) rya telefoni rizacika iribure kugeza indege izahagurukira n’igihe izamarira kugwa.