Ruhango: Amikoro make impamvu yo kubura igi ryo guha umwana buri munsi, intandaro y’igwingira

Abaturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagali, bavuga ko bazi akamaro k’ibikomoka ku matungo by’umwihariko amagi mu kurwanya igwingira, ariko ko ikibazo cy’amikoro make kikiri imbogamizi.

Ibyo biri kuvugwa n’aba baturage, mu gihe guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira ry’abana gikwiriye imbaraga nyinshi zitandukanye kubera ko ari kimwe mu bihangayikishije igihugu kandi kigira ingaruka zikomeye ku buzima n’ahazaza h’Abanyarwanda.

Gusa ariko Ishami rya LONI ryita ku bana, UNICEF, rivuga ko igi aricyo kiribwa gikomoka ku matungo cyifitemo intungamubiri zuzuye, cyakoreshwa mu kurwanya igwingira. Ni muri gahunda yatangijwe yo kurwanya igwingira mu bana yiswe ‘igi rimwe ku mwana kandi buri munsi’.

Abaturage baganiriye na Rwandanews24 bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagali bavuga ko bazi akamaro k’ibikomoka ku matungo by’umwihariko igi, ariko ko kuribona buri munsi ari ingorabahizi.

Ati” mu by’ukuri akamaro ko kugaburira umwana ibikomoka ku matungo turakazi cyane kuko bituma abona intungamubiri zituma akura neza. Gusa twe dukunze kwiboneza indagara (Injanga) kuko twe turi abakene ntitwabasha kubona inyama cyangwa ayo magi.”

Undi muturage utuye muri uyu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, nawe yagize ati.

“Rwose tuzi uko batunganya indyo y’ibikomoka ku matungo. N’amagi tuzi kuyatunganya harimo kuyatogosa, no kuyatekamo umureti. Ariko ikibazo tugira nuko turi abakene, nta magi ya buri munsi twabona rwose.”

Mukamana Francine akaba umukozi w’irerero ryo mu murenge wa Kabagali, yavuze ko bakora ibishoboka byose abana bakabagaburira ibikomoka ku matungo birimo amata n’indagara, ariko ko hakiri imbogamizi z’amikoro mu baturage.

Ati “Dukora ibishoboka byose abana tukabagaburira neza mu rwego rwo kurwanya igwingira, ariko haracyari ikibazo cy’amikoro make, ibituma batabasha kubona ibikomoka ku matungo by’umwihariko igi rya burimunsi.”

Irerero ryo mu mudugudu wa Karambi mu murenge wa Kabagali

Ushinzwe ubuzima muri uyu murenge wa Kabagali, Nshimiyimana Innocent, avuga ko kugeza ubu muri uyu murenge wabo bari gukora ibishoboka byose mu kurwanya igwingira, aho bafite na gahunda yo koroza buri muryango inkoko mu rwego rwo gutuma babona amagi yo guha umwana.

Ati “Dufite gahunda yo koroza imiryango itandukanye inkoko, kugira ngo bajye babasha kubona igi rya buri munsi ku mwana, mu rwego rwo kurwanya Igwingira.”

“Twamaze kubona ko ari ikibazo, ariko abaturage bahora bigishwa kugaburira abana babo ibikomoka ku matungo, cyane cyane amagi kuko ariyo afite inyungamubizi zuzuye.”

Ushinzwe itumanaho mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNICEF, Steve Nzaramba, avuga akamaro k’ibikomoka ku matungo by’umwihariko igi, akavuga ko bigira uruhare rukomeye mu kurwanya igwingira.

Ati “Igi nicyo kiribwa gikomoka ku matungo cyifitemo intungamubiri zuzuye, ariyo mpamvu twahisemo kuba ariryo dukoresha mu kurwanya igwingira.”

“Hari kandi na gahunda yo koroza imiryango itandukanye inkoko, kugira ngo bajye babona amagi yo guha abana. Gusa ibyo bizakorwa mu turere twagaragayemo igwingira ku buryo bukabije.”

“Abaturage barasabwa gukoresha igi mu kurwanya igwingira, baha igi rimwe umwana kandi buri munsi, kuko biri mu bizafasha mu gukemura iki kibazo.”

Ikibazo cy’igwingira ni kimwe mu bikomeye bihangayikishije umuryango nyarwanda n’ubwo abahanga bagaragaza ko gishobora kurandurwa burundu mu gihe abantu bose baba babishyizemo imbaraga.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] 2022, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umwana atabashije kubona imirire myiza akiri muto n’iyo akuze bimugiraho ingaruka zikomeye ndetse akaba yahura n’ibibazo byo kurwara indwara zitandura.

Ubu hakaba hariho gahunda y’uko umubyeyi akwiye kujya aha umwana we byibuze igi rimwe buri munsi mu rwego rwo kurwanya igwingira. U Rwanda rufite intego ko bitarenze mu mwaka wa 2024, ruzaba rwaragabanyije igwingira rukaba kuri 33% rukagera kuri 19%.

Mu Rwanda habarirwa amarerero asaga ibihumbi 30, agera kuri 70% muri ayo akaba ari akorera mu midugudu ari nayo akeneye cyane kongerwamo imbaraga.

Igi rimwe ku mwana kandi burimunsi, ni gahunda yatangijwe na UNICEF, mu rwego rwo kurwanya igwingira. Ni nyuma yo kubona ko igi aricyo kiribwa gikomoka ku matungo cyifitemo intungamuburi zuzuye kurusha ibindi.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikibazo cy’igwingira ry’abana gikwiriye imbaraga nyinshi zitandukanye kubera ko ari kimwe mu bihangayikishije igihugu kandi kigira ingaruka zikomeye ku buzima n’ahazaza h’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *