Perezida Paul Kagame ajya impaka n’abagize guverinoma ku kugurira ba Minisitiri imodoka za Mercedes Benz

Perezida Kagame yabigarutseho mu gitabo “A Thousand Hills” cya Stephen Kinzer. Icyo gihe Kagame yari akiri Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo, ubwo perezida yari Bizimungu Faustin

Tariki 19 Nyakanga 1994, Guverinoma y’Ubumwe nibwo yarahiye igizwe n’abaminisitiri 17. Ngo icyo gihe minisitiri yahembwaga amafaranga ibihumbi 89 Frw.  

Byageze mu 1997 abenshi bamaze kuyivamo barimo n’uwari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu, abandi bamaze kuyisahura nka Ndagijimana Jean Mari Vianney wari ushinzwe ububanyi n’amahanga.

U Rwanda rwari rwugarijwe ku mpande zose, abasize bakoze Jenoside bari bamaze kwisuganya batangiye ibitero mu Majyaruguru n’Uburengerazuba, 60 % by’abaturage imbere mu gihugu bari mu bukene, abanyarwanda babiri muri batanu barabwirirwaga bakaburara, naho gereza zuzuye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kandi nta nkiko zihari zo kubaburanisha.

Nk’uko ubukene bwari muri rubanda, no mu bayobozi byari uko. Inararibonye Tito Rutaremara yigeze kuvuga ko mu ntangiriro za Guverinoma y’Ubumwe, abakozi ba Leta bahembwaga ibiribwa nk’ibishyimbo n’ibigori, byatangwaga n’imiryango mpuzamahanga.

<

Muri ibyo bihe inyubako nyinshi za Leta zari zarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ntaho gukorera hari hahari, Minisitiri wabaga afite imodoka yabaga ari umurame.

Uku kubaho nta modoka n’abazifite zikaba zishaje, ntabwo byafatwaga neza n’abayobozi muri Guverinoma, ndetse kiri mu bibazo bahoraga bazamura bavuga ko bitabahesha agaciro.

Avuga uburyo hari igihe Guverinoma yigeze gushaka kujya kugura imodoka zigezweho za Mercedes Benz mu Budage, hateganyijwe miliyoni y’amadolari yo kujya kuzigura.

Ati “Mu 1997 narwaye malaria, ndyama mu rugo ndi ku miti. Ubwo nari ndyamye ahagana saa yine z’igitondo, umwe mubo twakoranaga arampamagara avuga ngo ’Minisitiri w’imari amaze kwemeza miliyoni y’amadolari, tugomba gushaka amafaranga menshi tukayaha Minisitiri w’Intebe akajya i Burayi kugurira abaminisitiri imodoka za Mercedes Benz’.”

Paul Kagame yakubiswe n’inkuba, avuga ko bitumvikana uburyo amafaranga angana gutyo yakoreshwa mu kugurira abaminisitiri imodoka kandi hari ibibazo by’ingutu igihugu gihanganye nabyo.

Ati “Nahise mfata telefone mpamagara Perezida Bizimungu, ndamubwira nti ’byashoboka ko utabizi cyangwa ari wowe wemereye Minisitiri w’Intebe kujya mu Budage gukora ibi bintu? Ubundi kuki tugomba guha umuntu miliyoni y’amadolari mu ntoki ngo ayagendane? Icya kabiri, kuki tugomba kugura Mercedes Benz, ni ngombwa? Ese nicyo cyihutirwa kugurira abaminisitiri ba? Ndabizi ko bakeneye imodoka ariko zashakwa nyuma y’ibindi. Naje gusanga yari yamaze kubyemera.”

Maj Gen Paul Kagame na Perezida Bizumungu bagiye impaka, birangira bemeje ko kugura imodoka bihagarikwa, amafaranga akajya mu bindi bikorwa by’ingenzi.

Minisitiri w’imari yahise ahamagarwa amenyeshwa ko atemerewe kurekura ayo mafaranga, birakaza cyane Minisitiri w’Intebe ari na we wari kujya kugura izo modoka.

Kagame ati “Minisitiri w’Intebe yampamagaye arira kuri telefone, ambwira ibintu ntumva neza. Ngo ’Ubu se ugiye no guhagarika $100,000 nari ngiye kubona ngo ngure ibikoresho byo mu nzu? Numvise ntaye umutwe. Nageze aho ndamubwira nti ’Bayaguhe’.”

Perezida Kagame avuga ko muri icyo gihe kumva icyerecyezo cy’igihugu mu bayobozi benshi byari bigoranye, kuko bari bagifite imyumvire ya kera y’uko umuyobozi akwiriye gukora icyo ashaka, inyungu ze zikaza mbere y’iz’abandi.

Hari inama ya FPR Inkotanyi yitiriwe Kicukiro II yabaye mu 1998, aho Paul Kagame wari Chairman yavuze ko bitumvikana uburyo baba barataye igihe barwanya Leta ya Habyarimana, ibyo bayirwanyirizaga akaba ari byo basubiramo.

Yavuze ko abijandika mu manyanga, ruswa n’ibindi byaha bagomba kwigishwa, ubyanze akavanwaho nta yandi mananiza.

Ibyo kandi bkunze kugaragara ku bayobozi batandukanye, bagaragarwaho imikorere idahitse bikarangira bakuwe muri iyo myanya. Harimo n’ababazwa ibibazo bitandukanye bikabagora kubisobanura, bikagaragara ko mu by’ukuri ntacyo baba barabikozeho.

Perezida Paul Kagame kandi akunda kubwira abayobozi gukorera abaturage buzuza inshingano zabo ngo kuko aricyo baba barabashyiriyeho, ko ntampamvu yo kujya muri iyo myanya ngo bajye kwinezeza gusa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.