#Kwibuka29: Nshimyumukiza yakoze mu nganzo aririmba ku miryango yazimye

Nshimyumukiza Eliab yakoze mu nganzo aririmba indirimbo yise “Narabavukijwe” igakuruka ku mateka y’imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indirimbo narabavukijwe yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 01 Mata 2023, ikaba yasohotse mu buryo bwa Audio-Visuel, ikaba igiye hanze mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange byitegura kwinjira mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku itariki ya 07 Mata 2023 kugeza ku minsi ijana.

Muri iyi ndirimbo harimo aho Nshimyumukiza yumvikana aririmba avuga ko wari umuryango mwiza uzira umwiryane abawugize bose bahuje ubwiza, ineza yabo yashimwaga na bose inyambo zabo zigahembura benshi.

Mu kiganiro na Rwandanews24 Nshimyukukiza yavuze ko iyi ndirimbo igiye hanze kubera ibihe tugiye kwinjiramo byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abajijwe impamvu indirimbo yayize narabavukijwe yavuze ko yabikomoye ku miryango yishwe ntihagire n’umwe urokoka (Yazimye).

<

Ati “Nashatse kugira icyo nkora mu rwego rwo Kwibuka Imiryango yazimye. N’inkuru mpamo y’umuryango w’umugore, umugabo n’abana bishwe muri Jenodide yakorewe Abatutsi, umuryango wose ukazima, nkaba nahisemo kuyishyira hanze muri iki gihe twitegura Kwibuka ku nshuro ya 29.”

Mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24 kandi yasabye Urubyiruko kuzitabira ibikorwa byo kwibuka.

Ati “Iki n’igihe urubyiruko rukwiye kwitabira ibikorwa byo Kwibuka mu rwego rwo kwiga amateka rwa kubakiraho rwubaka ejo hazaza kandi rugakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu mwaka wa 2022 imibare yagaragazaga ko Imiryango yazimye yibukwaga ku nshuro ya 14 yari ibihumbi 15,593 aho yari igizwe n’abagabo, abagore ndetse n’abana babo 68,871, bose bishwe urw’agashinyaguro, ntihasigara n’umwe.

Wanyura hano ukabasha kumva indirimbo “Narabavukijwe” ya Nshimyumukiza Eliab

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.