Rubavu: Byari amarira mu gusezera IP. Niyonsaba Drocella uherutsa gupfa azize impanuka y’ikamyo (Amafoto)

IP. Niyonsaba Drocella yasezeweho iwe mu rugo aho umuryango we wari usanzwe utuye mu karere ka Rubavu, umuhango waranzwe n’amarira y’abamukundaga.

N’umuhango wabaye kuri uyu wa 31 werurwe 2023, ubwo inshuti n’abavandimwe basezeraga ku murambo we, uhita werekezwa mu ruhukiro bw’ibitaro bya Polisi biherereye ku Kacyiru, aho uzavanwa ku munsi ugashyingurwa.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abarimo Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois ndetse n’Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu masaha y’igitondo nibwo umurambo wavanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi aho wari uruhukiye.

IP. Niyonsaba Drocella yitabye Imana ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 26 Werurwe 2023, azize impanuka ikomeye yabereye ahitwa kwa Gacukiro winjira mu mujyi wa Gisenyi, ubwo ikamyo yagongaya moto yari iyiri imbere itwaye uyu mupolisi wari ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Rubavu n’umumotari wari umuhetse bagahita bitaba Imana.

<

Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu murenge wa Gisenyi, mu kagali ka Nengo winjira mu mujyi wa Gisenyi.

Byari amarira mu muhango wo gusezera IP. Niyonsaba Drocella iwe mu rugo mu karere ka Rubavu

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.