Abaturage bafite ubutaka ahateganyijwe kubakwa icyambu bo mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura ntibavuga rumwe n’umuyobozi w’akarere ku mpamvu bamaze imyaka ibiri batarishyurwa imitungo yabo kandi barabariwe ibyo bavuga ko batereranwe.
Aba baturage bavuga ko babariwe imitungo yabo none imyaka ikaba yihiritse ari ibiri batarishyurwa bavuga ko nimba RTDA yarananiwe kubishyura yabasubiza ibyangombwa byabo by’ubutaka kuko kuba ibifite itabishyura bisa nko kubashimutira umutungo.
Aba baturage mu kiganiro bahaye itangazamakuru bavuze ko batejwe inzara no kuba barabujijwe kugira icyo bayakorera mu masambu yabo nyuma yo kubarirwa kandi bari basanzwe bayahinga cyangwa bakayatisha.
Kubera kuzirikwa ku katsi by’igihe kirekire aba baturage bavuga ko bambuwe uburengenzira ku masambu yabo barasaba ko bakwishyurwa harengejweho 10% y’ubukererwe kuko ubuyobozi butababaniye.
Uwamahoro Jacqueline ati “Ibyangombwa bya mbere babyishyuye nta minsi itatu inyuzemo ariko ibi bindi bamaze imyaka ibiri bataratwishyura ahubwo bahora batubeshya ko biri muri MINECOFIN, ikibazo twakigejeje ku muyobozi w’akarere nawe aratubeshya none kuri ubu niyo tumuhamagaye terefone ntayifata ahora mu nama zidashira.”
Uwamahoro akomeza avuga ko baramutse basubijwe ibyangombwa byabo by’ubutaka babikoresha bagana banki bakiteza imbere, kuko bakomeje gukerezwa mu iterambere.

Undi muturage ati “Bakomeje kutubwira ngo amafaranga barayatwoherereza ntibabikore none imyaka ibaye ibiri, nabuze ubushobozi bwo kwishyurira abana amashuri baracikiriza kandi twari no kugana banki ikatuguriza tukabishyurira, baratinze cyane bagombe kutwishyura barenegjeho 10% y’ubukererwe.”
Nzeyimana Samuel ati “Baraje batwambura ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko hagiye kubakwa icyambu, baratubariye baranadusinyisha ariko amaso yaheze mu kirere kuko banze kutwishyura, nta kintu badutangariza kandi ntibanadusubiza ibyangombwa by’ubutaka bwacu, tukaba dusanga twararenganyijwe aho batubariye ibitoki ntitukibisarura no guhinga ntitugihinga. Akarere n’intara birabizi ariko ntacyo dufashwa.”
Nzeyimana akomeza avuga ko basubijwe inyuma birenze urugero ku buryo abana inzara yenda kubica, basigaye batunzwe no kujya kurya ubugari ku barobyi.

Ndekezi Alex ati “Twarabariwe ndetse turanabisinyira natwe tubaha ibyangombwa by’ubutaka bishyura icyangombwa kimwe ahandi ntibahishyura none inzu yatangiye gusenyuka kandi tutanabona uko twahasana, amafaranga bambariye kubera ko hashize imyaka ibiri yataye agaciro bigera n’aho nari narambagije kugura bahanguranye, akarere n’intara twarabitakambiye ntibyadutabara, ibi bimeze nko kudushimuta umutungo wacu.”
Ndekezi akomeza avuga ko nimba batamwishyuye mu minsi 15 azahita yiyambaza inkiko, kuko amafaranga yabariwe yataye agaciro kandi akaba atumva ukuntu bagiye bishyura hamwe ahandi bakahareka ibyo afata nk’ubusambo.
Ndekezi kandi asanga inzu ishobora kumugwaho atishyuwe vuba ngo ayivemo, akndi akaba yarahombye kuko yari asanzwe ahafitemo akabari akaba yaragakodeshaga kakamwinjiriza none hakaba harabaye mu musaka.
Ni mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amakuru bwahawe na RTDA ari uko aba baturage baba bihanganye kuko dosiye zabo zibishyura ziri mu ishami rishinzwe kubishyura kuko nta kibazo zifite.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko ikibazo bakizi ndetse ko banavuganye n’abatekinisiye ba RTDA bakababwira ko abaturage bagiye kwishyurwa.
Ati “Abaturage ni abacu kandi ikibazo cyabo turakizi mu kubafasha twavuganye n’abatekinisiye ba RTDA batubwira ko dosiye z’abaturage zuzuye bagiye kwishyurwa, kuko iyo umuturage yabariwe aba agomba kwishyurwa bidatinze.”
Mukarutesi akomeza avuga ko raporo bazitanze kandi abaturage bavugana nabo kenshi kandi babasobanuriye ko impamvu batinze kubishyura bayizi kuko dosiye zari zujuje ibisabwa zishyuwe kandi kugeza uyu munsi dosiye yaroherejwe yuzuye.
Ibiciro bigaragazwa n’igazeti ya Leta yo kuwa 08 Ugushyingo 2018, byakozwe n’Urugaga rw’abakora umwuga w’igenagaciro ku mitungo itimukanwa mu Rwanda (IRPV) rwitwa “Urugaga” bigaragaza ko Metero kare y’ubutaka bwo mu kagari ka Gasura bwabazwe ku mafaranga ibihumbi 20,153Frw.



