Urukiko rw’ubujurire rwahanishije Yvonne Idamange Iryamugwiza gufungwa imyaka 17 n’amezi atandatu ruvuga ko hari ibyaha atari yahaniwe n’urukiko rwa mbere.
Mu 2021, Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15 ahamijwe ibyaha birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi, no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Mbere y’uko yivana mu rubanza rwe, Idamange w’imyaka 43 yahakanye ibyaha byose yarezwe.
Nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Idamange atari yahaniwe icyaha cyo “kwigomeka ku butegetsi” no “Gutanga cheque itazigamiwe” maze ruzamura igihano yari yarahawe.
Idamange ntiyari ahari ubwo uyu mwanzuro wasomwaga n’uru rukiko kuri uyu wa kane, kandi yanivanye mu rubanza rwe mu 2021.
Idamange yamenyekanye cyane hagati ya tariki 31 z’ukwa mbere na 15 z’ukwa kabiri 2021 ubwo yashyiraga kuri YouTube channel ye video umunani zitandukanye.
Yagiye gutabwa muri yombi amaze kumenywa na benshi kubera ibyo yatangazaga kuri channel ye ya YouTube.