Huye: Icyanya cy’ubuzima kigiye gukemura ikibazo cy’igwingira kigaragara mu bana

Nyuma ya gahunda zitandukanye akarere ka Huye mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse n’indwara zibasira abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko zikomoka ku mirire mibi, ubu noneho aka karere katangije gahunda yo kunganira izari zisanzwe yiswe ‘Icyanya cy’ubuzima’ nk’uko Umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabibwiye Rwandanews24.

Imibare iheruka yatangajwe na  Minisiteri   y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu bushakashatsi bwa 2015-2020, yerekana ko abana abari ku kigereranyo cya 42.6% bagwingiye, mu gihe 17.6 % bafite indwara zikomoka ku mwanda nk’impiswi mu karere ka Huye.

Abaturage baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko hari ahakigaragara abana bagwingiye, ariko bagabanutse Atari nk mu myaka itatu ishize.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko utuye mu kagali ka Muyogoro, Umudugudu w’Akaruzi mu murenge wa Huye, avuga ko atagikunze kubona abana bagwingiye aho atuye, ariko ababona mu bindi bice.

Ahari ubustani mu karere ka Huye hose hazaterwa ibiti by’imbuto ziribwa

Ati: “Biragoye ko igwingira ryacika ukurikije abana tubona aho tunyura kuko hari n’abo tubona baba barembye. Abo nagerageje kuganira nabo (ababyeyi) b’abo bana bakambwira ko ikibazo ari ukubona ibyo kurya kuko batunzwe no guca inshuro bigatuma batabona agakono k’umwana akarya ibyo abakuru nabo bariye nubwo byaba bitarimo intungamubiri zafasha Umwana.”

Akomeza avuga ko bitagikunze kugaragara ko imiryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe igira abana bafite imirire mibi kubera ko buri kwezi bahabwa ifu y’igikoma, ahubwo ko basigaye biganje mu bo mu cyiciro cya gatatu.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko bigoye muri iyi munsi kubonera Umwana ibyo kurya byihariye kuko bisigaye bihenze.

Ati: “Njyewe ntabwo mfite Umwana wagwingiye cyangwa urwaye bwaki, ariko mbona ariho byerekeza kuko ibiribwa byarahenze pe. Imbuto zirahenda kandi ziri mu bifasha abana, indagara twajyaga ducungiraho zarahenze ubu ikilo kiragura hagati y’amafaranga 3000frws na 3500frws bitewe n’aho uziguze. Izigura aya ni zimwe z’abantu baciriritse kuko iz’abakire zo numva bavuga ko zigura ibihumbi 7000frws ku kilo. Indagara sinkibasha kuzibona n’izo mbuto sinazibona.”

Abajijwe niba gahunda y’icyanya cy’ubuzima atizeye ko hari icyo izamufasha mu kwita ku mirire y’umwana we, yagize ati: “Abajyanama b’ubuzima batubwiye ko tugomba gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu rugo, ariko ingemwe zirahenze ntabwo nabasha kuzigondera. Ikindi ntabwo izo mbuto zizahita zera, ni ugutegereza. Bivuze ko abo zizaramira ari abazavuka mu myaka itanu iri imbere.”

Rugerabicu Jean Pièrre, ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Huye. Aganira na Rwandanews24 yavuze ko hari bamwe mu babyeyi batarumva akamaro ko kugira imboga n’imbuto munsi y’urugo, ariko ko bazakomeza gukora ubukangurambaga.

Abaturage beretswe uko ibiti biterwa

Ati: “Nkanjye mu mudugudu wa Muyogoro ntabwo dufitemo abana bagwingiye cyangwa bafite indwara zituruka ku mirire mibi, ariko hirya no hino barahari. Gahunda y’icyanya cy’ubuzima izadufasha gukomeza kwita ku bana bacu kuko iyo Umwana agwingiye bigira ingaruka ku buzima bwe bwose.” 

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André aganira na Rwandanews24 yavuze ko iki ari igitekerezo bagize kugirango barusheho kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abana.

Ati: “Icyanga cy’ubuzima ni gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa ahantu hose hari ubusitana duhereye ku biro by’ubuyobozi kuko hari bamwe mu baturage bagira imyumvire yo kuvuga ko tubabwira ibyo tudakora. Niyompamvu ku biro by’imirenge, utugari, amavuriro n’amashuri hazaterwa ubusitani bugizwe n’imbuto ziribwa ndetse ikaba igiye gukomereza mu baturage tukazabaha ingemwe zo gutera.”

Abajijwe uko abaturage bazabona ingemwe zo gutera kuko bavuga ko zihenze, Visi Meya kamana yagize ati: “Dufite abafatanyabikorwa kandi twizeye ko bazadufasha kubigeraho. Turashishikariza abikorera n’abandi bose bafite ubushake gukora pipinyeri kuko isoko rirahari kandi ingemwe z’imbuto zirakenewe. Abaturage ntibagire impungenge kuko ingemwe tuzazibaha.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima ku bufatanye n’Umuryango SFH Rwanda ku mibereho y’Abaturage muri 2014-2015 bwagaragagaje uko uturere duhagaze ku kibazo cy’imirire mibi itera abana bari munsi y’imyaka itanu kugwingira.

Icyanya cy’ubuzima cyitezweho kugabanya umubare w’ abana bagwibgiye

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko akarere ka Nyamagabe ariko gafite umubare munini mu Ntara y’Amajyepfo ku kigero cya 51.6 % kagakurikirwa na Huye ifite 42.6%.

Muri gahunda y’ikerekezo cy’imyaka 7 (2017-2024) igihugu cyihaye yo kuzaba yakemuye ikibazo cy’igwingira ry’abana, akarere ka Huye gafite icyizere ko mu 2024 bazaba bageze ku mibare isabwa ndetse mu 2030 imirire mibi ikazaba yarabaye amateka muri Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *