Abantu batamenyekanye bari bitwaje intwaro gakondo bateye mu mudugudu w’Agahenerezo mu murenge wa Huye batera urugo rw’umuturage baramutema baranamusahura batema n’umunyerondo wari uhuruye agiye gutabara.
Ibi byabaye mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa kane taliki ya 30 Werurwe 2023. Abatuye aho ibi byabereye babwiye Rwandanews24 ko ikibazo cy’ubujura kimaze gufata intera muri aka gace kuko basigaye bacunga usohotse mu nzu bagahita binjira bakakwiba kandi ari kumanywa.
Umwe ati: “Ejobundi mu mataliki cumi bibye ahitwa kwa Kalisa saa saba z’amanywa kandi bose bari mu rugo. Umujura yanyuze ku idirishya ryo muri salo abandi bicaye mu rugo, idirishya arikuraho kuko urugi rwari rukinze asakuma ibintu byo mu nzu abandi ntibamenya ibyabaye. Babimenye ari uko umwe yinjiye mu nzu akabona nta kintu kiri muri salo. Twifuza ko abajura bajya bafungwa ntibagaruke.”
Undi muturage we yavuze ko nubwo hari abajura, ariko n’irondo ridakora neza. Ati: “Dufite abanyerondo, ariko barara ku bipangu by’abakire ntabwo bagera mu ngo z’abaturage kandi twishyura amafaranga y’umutekano. Badufashe umutekano ukazwe naho ubundi bazajya badusanga mu nzu.”
Abatuye mu mudugudu w’agasharu uhana imbibe n’agahenerezo, bo bavuga ko ubujura busigaye bwaratijwe umurindi n’uko nta rondo bakigira.
Ati: “Hari umuganga duturanye ku cyumweru bibye basahura urugo rwose abura uwamutabara. Iyo tubajije impamvu irondo ritadutabara batubwira ko tuzajya duhamagara abayobozi kuko hari abanyerondo babiri gusa. Urumva ko abo banyerondo batazenguruka Umudugudu wose kandi nta n’ubwo bakwigabiza kwinjira mu gitero cy’abajura baba bitwaje imihoro n’ibyuma.”
Akomeza avuga ko abajura bateye mu mudugudu baturanye baba bakorana na bamwe mu baturage nubwo bamwe mu bajura baba bazwi.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko abahateye bari bitwaje imihoro n’ibyuma kuburyo irondo rigendana inkoni ritabisukira.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Gatete Claver, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Rukira iyi midugudu ihereyemo, yahamije iby’aya makuru ndetse avuga ko hari abantu umunani mu bakekwa bamaze gutabwa muri yombi.
Ati: “Nibyo koko mu mudugudu w’Agahenerezo haraye hateye abajura bakomeretsa umuturage n’umunyerondo. Abaturage bakimara gutanga amakuru abakekwa batatu bahise batabwa muri yombi ndetse n’abandi batanu bakekwaho ubufatanyacyaha nabo batawe muri yombi. Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane abantu bose bafite uruhare muri ubu bugizi bwa nabi ngo bakurikiranwe.”
Akomeza avuga ko abakomerekejwe bahise bajyanwa kwa muganga ndetse umwe yasezerewe ubu ari mu rugo.
Amakuru rwandanews24 yamenye ni uko abanyerondo batagihembwa ndetse bamwe bakaba batakirirara kuburyo hari Umudugudu kuri ubu ufite abanyerondo babiri gusa.
Ku bijyanye n’iki kibazo Gitifu Gatete yavuze ko ubusanzwe abanyerondo bacye ari batanu mu mudugudu bitewe n’uko ungana kuko hari n’ifite abanyerondo bari hagati ya 15 na 20. Ati: “Ikibazo cyabaye mu kwezi gushize abanyerondo batinda guhembwa, ariko ndumva bitatuma umuntu arivamo. Abanyerondo bahembwa ku italiki ya gatanu buri kwezi, ariko muri gashyantare habayemo ikibazo bigera ku italiki 15 batarahembwa.”
Avuga ko umutekano ntiwaba mwiza abaturage batabigizemo uruhare, nabo bajye bafasha ubuyobozi batange amakuru y’abakekwaho ubujura nubwo irondo ritabamenya.
Abantu umunani bakekwaho ubu bugizi bwa nabi, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Huye.