Dore icyo wakora ugatandukana no kubatwa n’imbuga nkoranyambaga

Muri iyi minsi, niba utaba ku mbuga nkoranyambaga, bisa n’aho mu by’ukuri utabaho mu Kinyejana cya 21. Buri kintu cyose kuva mu mibanire y’abantu ku giti cyabo, iyo mu kazi no muri ‘business’, imbuga nkorambaga ziba zihari cyane- kandi zifite akantu karyaryatira kugusha umuntu wese mu gishuko cyo kuzimaraho igihe kirekire cyane.


Mu gihe izi mbuga nkoranyambaga zitanga uburyo n’ahantu dushobora guhurira n’inshuti n’imiryango [ni cyo mu ntangiriro zashyiriweho], ubu zirakomeza gukura ziba isibaniro ry’amatangazo yamamaza, uruhuri rwa videwo, n’amahuza (links) adutumira kwitabira no gushishikazwa n’igicuruzwa gishya cyaje ku isoko.


Biciye ku mbuga nkoranyambaga, tuba dufite akaga ko kuba twatandukira ntitube tukiri abo turi bo, kandi iki ni ikintu bifata bidufata igihe ngo dutahure cyangwa tube twagira icyo duhinduraho hanyuma.

Dore bimwe mu byo ugomba kwitaho
Tekereza Impamvu Wumva Ushaka kuba ku Mbuga Mpuzabantu
Icyo ari cyo cyose dukora mu buzima kiba gifite icyo kigamije: kuki ushaka gukora ikintu? Bizakungura iki? Nk’iki kibazo tuba dukwiye kucyibaza ku gukoresha imbuga nkoranyambaga.


Bisa n’ubwenge buke kwibaza ibibazo nka biriya mbere yo gufungura konti kuri IG cyangwa FB…ariko niba ushaka gukoresha by’ukuri imbuga nkoranyambaga zawe (aho kugira ngo zibe ari zo zigukoresha), kwibaza ibibazo nka kiriya bishobora mu by’ukuri kugira igihu bivana ku maso.
Urashaka gusa kuba uri hafi y’inshuti zawe cyangwa urashaka kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi byawe? Kumenya kandi ukumva neza impamvu uri ‘online’ bizagufasha gushyira akamenyetso ku gihe umara kuri izo mbuga, maze ibindi byose ujugunye hirya iriya.


Itondere Cyane abo Ukurikira n’ibyo Ushyira ku Mbuga Nkoranyambaga
Attention [kwitabwaho n’ibyo witaho] ni cyo kintu gikomeye kurusha ibindi ku mbuga nkoranyambaga. Ongera ubisome neza.
Buri kintu ukandaho ‘click’ cyangwa ukunda ‘like’ n’ibisa na cyo ni cyo kizajya kikugarukira umunsi ku munsi buri gihe ugiye ku mbuga nkoranyambaga. Urashaka kurema ubwoko bw’amakuru asakazwa uyakeneye, kandi ajyanye n’igihe n’ibyifuzo byawe. Aha rero mu buryo tuba tutanatekerejeho, dukurikira ‘follow’ abantu wenda atari abantu bashyiraho ibyo mu by’ukuri dukeneye.


Jya wiha uruhushya maze usibe bamwe mu bantu ‘contacts’ ufite muri telefoni cyangwa ku mbuga rimwe na rimwe nyuma y’igihe runaka. Nta nka iba icitse ibere kuba hari icyo utemeranya na runaka cyangwa mutumva ibintu kimwe.


Aho guhenukira mu mwobo w’urukwavu’ wuzuye impaka zo ku mbuga, reka gukurikira ‘unfollow’ uwo ari we wese mudafite icyo muhuriyeho. Ni byiza kurushaho ku buzima bwawe bwo mu mutwe kandi bigufasha kwigobotora ububata bw’imbuga nkoranyambaga.
Na none kandi, jya uba inyaryenge witondere ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo uri ‘gupostinga’ amakuru atari yo wenda y’ibihuha? Nk’uko ufite umugambi wo gusukura urutonde rw’abo muvugana (contact list), hari ubwo hari umuntu ukurikira na we uri gutekereza gukora ibyo kubera ko ibyo ushyiraho nta kavuro….
Bigire ikintu nyambere gusangiza abandi ku mbuga (share) ibintu bifite ubusobanuro n’umumaro kuri wowe ariko na none bifite icyo bimariye abandi.


Genzura utegeke ucunge neza igihe umara ‘online’
Niba hari urutonde rw’ibintu rw’ibintu ukwiye cyangwa usabwa gukora nyamara ukaba umaze amasaha atatu uri ku mbuga (uva kuri WhatsApp, ukikoza Twitter gato, ukajya Facebook ugakora ‘comment’ na likes ku byo bavuze ku mafoto washyizeho, wagira ngo uvuyeho gato ukaba ubonye umuntu yifata ijwi kuri WhatsApp ngo akoherereje ‘voice note’….ugategereza) ubwo igihe kirageze ngo ufunge mudasobwa yawe cyangwa telefoni ube uvuyeho gato.


Shyira inyibutsagihe [timer] muri telefoni yawe niba ari cyo kiguzi cyo gukemura ufitanye n’imbuga nkoranyambaga “ziguhatse”.
Nutangira akamenyero ko kwiyambura akageso ko kuba ku mbuga nkoranyambaga cyane, uzabona ko ugira igihe kinini cyo gukora ibigufitiye akamaro byinshi!!! Iki gihe kiba cyarahozeho gihari, uzasanga ahubwo ari uko wagikoreshaga nabi.
Ntabwo uba ufite umwanya muto- ahubwo ni uko umara igihe kinini cyane umanuka uzamuka ‘scroll’ ‘online’ aho gukora ibitanga umusaruro muri ako kanya.


Hindura Amagenamiterere y’Amamenyesha [Notification Settings]
Niba umusaruro wawe ari ‘nkene’ kubera ko buri kanya uba ‘uderanjwa’ n’utujwi twa ‘messages’ zikumenyesha iki n’iki ku mbuga, iteka haba hari uburyo bwo gufunga izo notifications muri settings. Ushobora no kuba ujimije iyo telefoni cyangwa ukayishyira ahacecekerwa [Hahahaha!!! Ni muri silent mode].


Icyiza ni uko iteka wajya usiba ‘apps’ ziba kuri telefoni cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga nka ‘tablet’ ukajya uzikoresha [izo mbuga] kuri mudasobwa gusa. Muri ubu buryo bizagufasha kubanza kurangiza akazi usabwa gukora utariwariwe na twa messages tuba twisukiranya buri mwanya.



Muri Make ububata bw’imbuga nkoranyambaga (social media addiction) uramutse utagize uko ubugenga, bushobora gutera ibitekerezo bibi byageza no kuri ‘depression’, kutigirira icyizere no kubaho uko utari ugasa n’ubaho mu buzima bw’abandi kandi ingendo y’undi iravuna.


Hanyuma ya byose, iyo twize neza tukamenya uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga, urwego tugarukiraho tuzikoresha, n’intego tuba dufite mu mutwe wacu tuzijyaho, dushobora kuzitegeka aho kudutegeka tukaba nk’imbata zihatswe na zo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *