Canada: Pasiteri Emmanuel (Emmas) n’umugore we Salem basohoye indirimbo “Inkuru nziza”

Mu ntege amatwi mbabwire inkuru nziza, i Goligota niho nababariwe, i Goligota niho yambohoreye, abamwishe bari bazi ko atazongera kuboneka none nguyu yazutse. Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo “Inkuru nziza” ya Salem & Emmas Melodies. 

Iyi ndirimbo yageze hanze ku mugoroba wa tariki 29 Werurwe 2023, isohokana n’amashusho. Mu kiganiro na Rwandanews24, Pastor Emmanuel Rwagasore (Emmas) ubwo yatugezagaho indirimbo, yavuze ko “Ifite ubutumwa buvuga ku byo Yezu Kristu yakoze ubwo yemeraga gupfira abanyabyaha.”

Nyuma y’uko igiye hanze Pasiteri Emmanuel yabwiye Rwandanews24 ko ari iyo kwitegura Pasika, aho ubutumwa buyirimo Bwakomotse mu gitabo cy’Abafilipi 2:6-8.

Salem & Emmas batuye mu gihugu cya Canada, bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi 7 bari bamaze mu karuhuko. 

Basobanuye impamvu yabiteye, bati “Twari tumaze igihe kigera mu mezi 7 tudashyira hanze ibihangano ngo dusangize abakunzi bacu. Twari twarafashe akaruhuko kubera ko nyuma yo kwibaruka uruhinja rw’umwana w’umuhungu. Amazina ye ni Ián Vinci Rwagasore II madamu yafashe ikiruhuko.”

Avuga ku butumwa bukubiye mu ndirimbo yagize ati “Iyo turi bazima, turi aba Kristo, ndetse niyo dupfuye turi abe. Kubaho ni Kristo no gupfa niwe, kuko Yadutuye imitwaro y’ibyaha bya bose nuko ahindura urupfu ubusa ku bizera. Urupfu ntabwo bikir’igihano ku bizera ahubwo n’irembo ritwinjiza mu buzima bw’ibyishimo bidashira. Abamwizera bose, bafite ubugingo buhoraho.”

Avuga ku mbogamizi bahura nazo yagarutse ku kuba ubutumwa batanga butabasha kugera kubo muri gakondo yabo (Rutchuru) kubera ko nta ba bafasha kubibasangiza, ahubwo bagasanga byumvwa cyane n’abanyamahanga.

Pasiteri Emmanuel Mbonimpa Rwagasore nk’amazina yiswe n’ababyeyi akoresha izina ry’ubuhanzi (Emmas) mu gihe umugore we Annonciata Salem Nyiramana (Salem). 

Pasiteri Emmanuel Rwagasore (Emmas) ni umushumba w’Itorero New Jerusalem Ministries riherereye muri Canada mu mujyi wa Edmonton. 

Muri mpeza za 2020, ni bwo Emmas n’umugore we Salem batangiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo nk’itsinda. Bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: “Nimuze”, “Mube maso”, “Isengesho/Ndashaka”, “Mana humura”, “Imigambi yawe”, “Nkiriho”, “Ushimwe ft Nice Ndatabaye”.

Salem & Emmas n’itsinda ry’umugabo n’umugore
Salem uherutse kwibaruka ari nayo mpamvu itsinda Salem & Emmas ryari rimaze amezi 7 nta ndirimbo nshya

Wanyura hano ukabasha kumva indirimbo “Inkuru nziza by Salem&Emmas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *