Ubufasha bwa leta buzajya buhabwa abo mu byiciro byihariye gusa

Nyuma   y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Eng. Musabyimana Jean Claude atangaje ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera gukurikizwa mu guha serivisi abaturage, abatishoboye bahabwaga inkunga na leta nabo bagiye kuyikurwaho leta isigare ifasha abatishoboye bo mu byiciro byihariye.

Iki cyemezo leta yagifashe nyuma yo kubona ko bamwe mu bafashwa na leta batagishaka gukora, ahubwo bicara bakumva ko ibyo bakeneye byose bazabihabwa na leta nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana André.

Ati: “Leta igitangira gutera abaturage inkunga mu rwego rwo kubafasha muri gahunda yo kwikura mu bukene, abantu barakoraga bakava mu cyiciro bakajya mu kindi ndetse hari n’abasezereye ubukene burundu. Ariko byaje kugera aho bamwe bareka gukora baricara bagategereza ko leta izabafasha buri kimwe. Ubu inkunga izajya ihabwa abari mu byiciro byihariye gusa.”

Yakomeje avuga ko nk’ikibazo cy’imirire mibi igaragara hirya no hino mu gihugu, abaturage bagiye gukomeza gukangurirwa gutera ibiti by’imbuto kugirango ikibazo cy’igwingira ry’abana gicike badategereje ko leta ariyo izabafasha kugikemura.

Ati: “Twatangije gahunda y’icyanya cy’ubuzima yo kwigisha abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa aho gutera ubusitani bwuzuyemo ibiti bidafitiye umumaro ubuzima by’umwihariko imirire n’imikurire y’umwana. Aho gutegereza ko leta izabaha ubufasha bwo kwita ku mirire y’abana babo, bazajya basoroma imbuto ahabegereye mu rugo bataziguze ndetse babe basagurira isoko babone n’amafaranga. Umuturage niyubahiriza iyi gahunda urumva ko ntampamvu zo gutegereza ko leta izamufasha.”

Abajijwe ibyiciro byihariye bizakomeza gufashwa na leta, Kamana yagize ati: “Abazafasha ni abafite ubumuga kuko ufite ubumuga ntiwamubwira ngo najye gushakisha ibiraka byo gukora. Ashobora kuba afite ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ubundi ubwo aribwo bwose. Abandi bazafashwa ni abana b’impfubyi badafite ababyeyi, ariko badafite n’imitungo basigiwe n’ababyeyi babo. Ikindi cyiciro ni abasaza n’abakecuru b’incike kuko ufite abana bafite inshingano zo gufasha umubyeyi wabo.”

Abaturage baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko iki cyemezo nigishyirwa mu bikorwa hari bamwe ubuzima bwabo buzajya mu kaga bitewe nuko hari abatagira aho kuba ntibagire n’ubutaka.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko wo mu kagali ka Rukira yagize ati: “Njyewe sinishoboye, ariko leta yari yaramfashije mu kuzamura imibereho yanjye impa akazi muri VUP. Niba bagiye kunkura kuri iyo nkunga ndumva bizangiraho ingaruka kuko ubusanzwe nta butaka ngira nahingaho, keretse kuzasubira gusaba mu baturage.”

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze we avuga ko ari icyemezo gikakaye kuko bafite abantu benshi bigaragara ko batishoboye.

Ati: “Hari abantu bafite inzu yo kubamo gusa batagira ubutaka, hari abubatse ingo ariko batazi inkomoko yabao, hari abakecuru n’abasaza batari incike ariko kandi batabashije no kugira icyo bakora. Turasaba leta ko iki cyemezo yazakirebana ubushishozi kuko twakongera tukagira umubare munini w’abasabiriza by’umwihariko mu mujyi wa Huye.”

Mu ntangiriro za Werurwe 2023, nibwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ibyiciro by’ubudehe byagenderwagaho mu gufasha no guha serivisi abaturage bitazongera gukurikizwa, nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza ko hari servisi badahabwa kubera ibyiciro by’ubudehe barimo. Minisitiri Nsabimana yasobanuye ko n’amoko mu Rwanda bishoboka ko ariko yaje akaba yarabaye intandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *