Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko batangije gahunda bise Tubegere Duca Ingando ariko kuri ubu bayihuje n’ibitaramo njya rugamba bya “Munya Rutsiro gira uruhare mu kwesa imihigo y’akarere” izafasha buri muturage aho ava akagera kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Ku ikubitiro iyi gahunda ya Munya Rutsiro gira uruhare mu kwesa imihigo y’akarere yatangiriye mu murenge wa Kivumu ihuza abaturage bo mu mirenge ya Kigeyo, Nyabirasi na Kivumu, kuri iki cyumweru tariki 26 Werurwe 2023.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu ntara y’iburengerazuba, Ntawuruhunga AbdoulMadjid, avuga ko iyi gahunda izafasha akarere kwesa imihigo kandi igasiga umuturage heza, kubera ko babikomora ku miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Kagame Paul ibatoza kugira uruhare mu mibereho myiza y’umuturage.
Ati “Iyi gahunda ya Tubegere Duca Ingando izafasha akarere mu kwesa imihigo kandi nk’urubyiruko tubigizemo uruhare, kuko turimo gukora ibikorwa bigaruka ku byashyizwe mu mihigo bisaba imbaraga, aho urubyiruko rubikomoye ku miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Kagame Paul rwiyemeje kubaka ubwiherero bw’imiryango yose itisshoboye mu karere ubuyobozi bukadufasha kubusakara, mu gukomeza guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage kandi twiyemeje kubakira abatishoboye aho tuzajya dusiza, tukabumba amatafari tukubaka maze ubuyobozi bugakinga bukanasakara.”
Ntawuruhunga akomeza avuga ko urubyiruko rwiyemeje gutanga umusanzu warwo binyuze mu mihigo isaba ubukangurambaga, no kubakira buri mubyeyi ufite umwana uri munsi y’imyaka 5 akarima k’igikoni ngo bahangane n’imirire mibi n’igwingira.
Ntawuruhunga avuga ko hatabaye imbogamizi y’imvura bitarenze itariki ya mbere gicurasi nta muturage uzaba adafite ubwiherero kandi bizagirwamo uruhare n’urubyiruko, kuko Imbaraga zirahari bagasaba ubuyobozi kubasangiza amakuru ubundi ibikorwa byo mu mihigo bakabijyanamo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose avuga ko iyi gahunda ya Tubegere Duca ingando isanzweho ariko basanze baramutse bayegereje abaturage mu bitaramo njya rugamba yazatuma babasha kwesa imihigo.
Ati “Munya Rutsiro gira uruhare mu kwesa imihigo y’akarere ni ubukangurambaga twegereje abaturage ngo bagire uruhare mu mihigo kuko umwanya twabonye utabashimishije, ubu turimo kubaganiriza ku ruhare rwabo mu kwesa imihigo, dore ko batigeze basobanukirwa imihigo yatumye tubura amanita.”
Murekatete akomeza avuga ko imihigo ijyanye no gukemura ibibazo bikibangamiye umuturage iri muyatumye akarere kabura amanita, kandi yavuze ko bagowe no kuba ishami ry’igenamigambi nta bakozi ryari rifite kandi aribo bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Murekatete yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko ari imwe mu mbogamizi itera ibibazo bibangamiye umuryango kandi bituma umuryango utekanye ugira uruhare mu kwesa imihigo.
Murekatete kandi yanaboneyeho gusezeranya abaturage ko imihigo y’umwaka utaha bazayihigana n’abaturage kandi bakabasha gufatanya kuyishyira mu bikorwa yanavuze ko ubwitabire bw’abaturage bugaragaza ko banyotewe no kumenya icyo basabwa ngo bese imihigo bafatanyije n’ubuyobozi.
Murekatete mu kiganiro na Rwandanews24 yashimiye uruhare rw’urubyiruko rurimo gufatikanya n’imirenge mu bikorwa byo guhangana n’ibibazo bibangamiye abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo njya rugamba yashimiye abaturage bo mu mirenge cyabereyemo yemeza ko bazahiga abandi nibafatanya mu guhangana n’ibibazo bibabangamiye aho bishoboka bakajyanamo.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose n’ubwo adahamya neza ko akarere ayoboye kazaza mu myanya 10 ya mbere mu mihigo y’uyu mwaka ariko avuga ko bazaza mu myanya myiza ishoboka, kandi mu mwaka uzakurikiraho bazakomeza kuza imbere bafatanyije n’abaturage batuye akarere ka Rutsiro.

