Ubwo yahuraga n’abasaga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bose bo mu gihugu, Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi b’utugari basabye kongererwa umushahara ko Guverinoma izabyigaho ariko ko bizajyana n’imikorere yabo.
Ni mu muhango wabereye ku Ntare Conference Arena, i Rusororo.
Perezida Kagame yagize Ati “Sinahita ntanga igisubizo nonaha ariko icyo navuga nuko ikibazo kizigwa tukagishakira uburyo.
Ibyo bisumbanya,abo mu mujyi bakabona hafi inshuro zibyo abo mu turere babona.ibyo twashaka uko tubishyira ku murongo ariko biraterwa n’ibintu byinshi ariko ngira ngo reka tuzabone umwanya,ababishinzwe babitwigire,Guverinoma ibifateho icyemezo.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko uko gusaba guhembwa neza bigomba kujyana n’imikorere myiza n’umusaruro kuko bizapimwa nabyo bikagaragara.”
Ubusanzwe ba gitifu b’utugari two mu cyaro bahembwa asaga ibihumbi 80 FRW ariko abo mu mujyi bagahembwa ibihumbi bisaga 300 FRW.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko inzego z’ibanze zigiye kongererwa miliyoni 500 Frw muri internet igenerwa utugari, wasangaga ari ikibazo giteza ingorane mu mitangire ya serivisi.
Yavuze kandi ko abayobozi b’utugari bose bagiye guhabwa moto zibafasha mu kazi ka buri munsi.
Minisitiri muri MINALOC yavuze ko mu myaka ibiri iri imbere utugari twose tugiye kubakwa ndetse bizakorwa mu byiciro bibiri.
Perezida Kagame yongeye gusaba aba bayobozi b’utugari kwita ku isuku aho yavuze ko ingamba bigeze gufata bigakunda habayemo kudohoka bityo bakongera gushyiramo ingufu.
Yabasabye kandi gukaza irondo kuko ngo naho habaye kudohoka ari nako abasaba gufasha mu kwimakaza ururimi rw’Ikinyarwanda.