Abayobozi bica abantu kubera uburangare bazajya baryozwa ubuzmina bwabo- Perezida Kagame

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu Kagame Paul ubwo yari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali kuri uyu wa 28 werurwe 2023, avuga ko abaturage bahura n’ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima, zituruka ku burangare no kudakorana kw’abayobozi ashimangira ko abo bayobozi bakwiye kuryozwa ubuzima bw’abo baturage bazira amakosa yabo.

Perezida Kagame yavuze ko ibi byose biterwa nuko abayobozi barimo n’abari mu nshingano zimwe badakorana, ari na byo bibyara kubeshya no gutekenika bigashyira ubuzima bw’abo bayoboye mu kangaratete.

Yavuze ko kubura ubwuzuzanye birema ibibazo, ati: “Erega ibipfa ntabwo ari ibikorwa gusa, mwica n’abantu. N’abantu barapfa, batakaza ubuzima kubera uburangare, kubera kwibagirwa, kubera ko umwe atakoranye n’undi cyangwa atavuganye n’undi. Ubucuruzi bugapfa, ibintu byose bigapfa kubera ko ari ikintu kimwe gusa utakoze. Ntiwakurikiranye wowe ngo ukore ibyo wari ukwiye kuba ukora, nta n’ubwo wavuganye n’undi uko mukwiye kuba mwuzuzanya kugira ngo ibikorwa bikorwe.”

Yatanze urugero rw’uburyo ahagombaga gushyirwa urugomero rw’amazi, ibikorwa byo kurwubaka bidindira kubera icyo kibazo maze imvura nyinshi yagwa igateza imyuzure ihitana ubuzima bw’abantu.

Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Ati: “None se ubwo si wowe uba ubishe? Hagombaga kujya urugomero, uburyo burahari wagombaga kuba waruzuzanyije n’undi muntu kugira ngo mwuzuzanye, hagire ibikorwa bibuza [icyo kiza]. Ariko kubera ko mutabikoze mwigiriye mu bindi bibareba, amazi araje ahitanye imiryango. Ni mwe mukwiye kuba mubibazwa ko ari mwe mwabishe.”

Yanagarutse kandi no ku itekinika riba mu nyubako, aho amashuri, amavuriro n’izindi nyubako rusange zubakwa nabi kubera ko hari abayobozi babifitemo inyungu, nyuma y’igihe gito inkuta zikagwira abantu bakahasiga ubuzima. Ati: “Kuki atari wowe ubabazwa ko ari wowe wabishe?”

Muri iryo jambo Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi bakuru b’Igihugu n’abahagarariye izindi nzego zitabiriye umuhango wo gusoza Itorero rya ba Rushingwangerero, yanakomoje ku kuba ibyo bibazo bishobora gukemurwa n’ikintu kidakomeye mu gihe abayobozi biyemeje guharanira iterambere rusange bafatanyije.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushishikariza gucika kuri iyo ngeso mbi yo kudakorana, aho usanga na ba Minisitiri bibiri basangiye Minisiteri imwe buri wese akora ibye n’undi agakora ibye, ku buryo umwe iyo yitabiriye inama ivugirwamo ibibareba bagomba gukemura usanga undi atabimenye.

Ba Gitifu b’utugali basaga 2000 baganiriye n’ Umukuru w’Igihugu

“Ikibazo aho kiri ntibavugana n’abo bibiri gusa, kuvugana ari benshi wenda bifite uko bigoranye, ariko abantu bibiri bashinzwe akazi kamwe ntibavugane? Ni ikibazo kitoroshye. Ubwo Minisitiri waje, n’ibyo twavugiye hano ndetse n’ibyarebaga iyo Minisiteri barimo bombi basangiye, uwaje ni we wabyumvise gusa ntazigera abiganira na mugenzi we.”

Yavuze ko imikorere n’imikoranire ari ngombwa, kuko kudakorana nokutumvikana ari ikibazo kigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’Igihugu.

Akomeza agira ati: “Icyo byangiza ntabwo kigira uko kingana… Ni yo mpamvu rero duhora turi mu bibazo.Dufite ikibazo kinini cy’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo, Politiki tuba twarafashe. Ni ikibazo kinini cyane. Ukabisubiramo kabiri, gatatu, kane, ikibazo bakakubwira bati mutubabarire tugiye kubikora. Tugiye kubikora yabaye nk’indirimbo…”

Perezida Kagame yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari kujya bagaragaza ibibazo bihari kabone n’iyo baba bumva ko ahari byaba bitumvikanye, kuko baba bikuyeho kuba abafatanyacyaha n’abakora ibibi.

Perezida Kagame yahaye impanuro ba Gitufu b’utugali

Yababwiye kandi ko bakwiye kwanga ikibi bagashishikarira kuzuzanya n’izindi nzego mu guharanira iterambere riri mu nyungu rusange.

Umuhango wo gusoza Itorero rya ba Rushingwangerero ryabereye i Mutobo kuva taliki 19 Gashyantare kugeza ku ya 25 Werurwe 2023, wabereye i Kigali ukaba witabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa by’Utugari 2,000 baryitabiriye mu byiciro byo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Ni itorero ryateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Gusoza iri Torero ku rwego rw’Igihugu byari bigamije kongerera ba Rushingwangerero ubumenyi butuma babasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bimakaza ubunyangamugayo n’indangagaciro mbonezamurimo.

Iki gikorwa na none bivugwa ko kigamije gufasha ba Rushingwangerero kunoza imitangire ya serivisi, gusobanukirwa inshingano zabo no kubasaba kurangwa n’ umurava mu byo bakora byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *