Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuhanzi uherutse kuraswa batawe muri yombi

Nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi mike umuraperi Kiernan Forbes [AKA] yishwe arashwe , Polisi ya Cape Town imaze guta muri yombi abagabo batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muhanzi.


Amakuru ava mu bitandangazamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo, avuga ko batatu muri aba batawe muri yombi bafashwe ku cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 bari ahitwaa Erica Square aho bari bagiye guhaha.


Aba bagabo batanu bari bamaze ibyumweru bibiri bakurikiranwa bya hafi n’abagenzacyaha ba polisi yo muri iki gihugu hashakishwa ibimenyetso.
Minisitiri w’umutekano muri Afurika y’Epfo aherutse kubwira Inteko ishinga Amategeko ko Polisi iri gukora ibishoboka byose mu gukemura iki kibazo, binyuze kuri za telefone z’abantu batandukanye.


Bivugwa ko bimwe mu byagendeweho harimo imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yari hafi y’ahabereye icyaha yari yateguwe ngo igendemo uwarashe uyu muraperi AKA.


Hari andi makuru avuga ko aba bagabo bagiye koherezwa mu ntara ya KwaZulu-Natal kwisobanura ku birego bashinjwa.

<


Kiernan ‘AKA’ Forbes yarashwe mu ijoro rya tariki 11 Gashyantare 2023 ku muhanda wa Florida mu gace ka Durban y’amajyepfo hanze ya restaurant yitwa Wish, uku kurasa kwaguyemo n’inshuti ye Tebello “Tibz” Motsoane
Mu gitondo cyo ku wa 27 Werurwe 2023 nabwo muri aka gace humvikanye urusaku rw’amasasu rwatumye abanyeshyuri bahagarika amasomo kuri uwo munsi.

AKA


Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.