Umuhanzi Theo Bosebabireba ari mu byishimo bikomeye nyuma y’ urukundo rudasanzwe yeretswe n’abakunzi be b’i Burundi mu bitaramo yari amaze iminsi akorera i Ngozi.
Uyu muhanzi akomoje kuri ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari gusakazwa amashusho ye ari gutaramira ababarirwa mu bihumbi 30 bari bakoraniye muri stade ‘Agasaka’ iherereye i Ngozi.
Ni ibitaramo byatangiye kuva ku wa 24 kugera ku wa 26 Werurwe 2023, aho yifatanyije n’abarimo Rose Muhando, mu giterane cyiswe ‘Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza by’isarura’ cyateguwe na Ev. Dana Morey waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bosebabireba yavuze ko yishimiye uko byagenze ndetse n’ubwitabire bwari hejuru.
Ati “Byari ibintu bishimishije, Abarundi bitabiriye ari benshi kandi rwose by’umwihariko njye nishimiye ko nasanze bazi ku bwinshi indirimbo zanjye. Ni ibintu byankoze ku mutima kandi rwose narabishimye.”
Uyu muhanzi yavuze ko urukundo yeretswe n’abakunzi be b’i Burundi, rwamuhaye imbaraga zo gukora cyane kuko yasanze ibyo akora bihabwa agaciro .
Ati “None se niba ndirimbira abantu bagera ku bihumbi 30 batari ab’iwanyu mukajyana mu ndirimbo, wabuzwa n’iki gukora cyane. Aba bantu bambitsemo ideni rigiye gutuma nkora cyane.”
Uretse ibi bitaramo yakoreye kuri ‘Stade Agasaka’ i Ngozi, Theo Bosebabireba na Rose Muhando bategerejwe mu bindi bitaramo bizabera i Gitega kuva ku wa 31 Werurwe kugeza ku wa 2 Mata 2023.
