Tangawizi ni igihingwa gifite inkomoko mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Ikaba ari igihingwa gifitiye ubuzima akamaro cyane kuri uyu mu bumbe. Igice cyayo cyo munsi y’ubutaka (rhizome) nicyo gikunze gukoreshwa cyane nk’ikirungo. Icyo gice gikunze kwitwa umuzi wa tangawizi cyangwa muri rusange tangawizi. Tangawizi ishobora gukoreshwa ari mbisi, yumye, ari ifu cyangwa nk’amavuta n’umutobe. Tangawizi ikoreshwa nk’ikirungo mu cyayi no mubiribwa bisanzwe.
Akamaro ka tangawizi ku buzima
Gusukura no gusohora uburozi mu mubiri:
tangawizi itera akenshi kubira ibyuya bikaba ari byiza mu mubiri kuko bifungura utwengehu nuko uburozi bwari mu mubiri bugasohoka. Ibyuya bibamo dermicin, ikaba izwiho guhangana na twa mikorobi twakangiza uruhu. Ku bantu rero babira ibyuya kenshi bibarinda indwara ziterwa na bagiteri na virusi, zifata ku ruhu.
Tangawizi kandi ivura ibicurane no kubabara mu muhogo, irwanya za ‘bactéries’, ikongera ubushyuhe mu mubiri ndetse ikawongerera ubudahangarwa , ikarwanya umuriro mu gihe umuntu yarwaye kuko iwugabanya, ikindi kandi muri uko kuba tangawizi yongera ubushyuhe mu mubiri bituma irwanya indwara zijyana n’ubukonje nk’ibicurane cyangwa se ‘grippe’.
Tangawizi ni ‘Antioxydant’ y’umwimerere, ni ukuvuga ko kuyirya yaba ihiye cyangwa ari mbisi irinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu (cellules du corps) kwangirika cyangwa se no gusaza imburagihe, bikaba byiza kurushaho, iyo yateguranywe na tungurusumu.
Tangawizi kandi ngo ni ingenzi mu gutuma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza kandi rikihuta. Inarinda isesemi no kuruka cyane cyane ku bagore batwite, ikindi kandi ivura ibibazo bitandukanye birimo kubabara mu mara, kumva umuntu yagugaye (les ballonnements) no kubabara mu nda muri rusange.
Hari kandi n’abakoresha tangawizi mu kwivura indwara z’imitsi bakunze kwita ‘rubagimpande’, igituma tangawizi ifasha abo barware imitsi, ni uko ikize ku butare bwa ‘zinc’, n’ibyitwa ‘béta-carotène’, za vitamine B na C, n’ibindi.
Tangawizi kandi ikoreshwa mu buryo butandukanye harimo kuyirya mbisi, itetse, yumishije ari ifu, ishobora kandi kunyobwa nk’ikinini bamirisha amazi n’ibindi.
Tangawizi yifitemo ikinyabutabire kizwi nka gingerol gifite imbaraga mu kuvura
Tangawizi ifite amateka mu miti gakondo yakoreshejwe cyane. Yakoreshywaga cyane mu gufasha igogora, kugabanya iseseme, no kurwanya indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nko gufungana, ibicurane n’izindi.
Impumuro ya tangaziwi iva ku mavuta mwimerere aba muriyo. Gingerol ifite ubushobozi mu kuvura, kurinda inflammation, ndetse ikaba ari na antioxidant kuko ifite n’ubushobozi bwo gukura imyanda mu mubiri izwi nka free radicals zishobora gutera imikurire mibi y’uturemangingo, bikaba byatera kanseri.
Tangawizi ifasha mu kugabanya isesemi no kuruka kubantu babazwe. Tangawizi ifasha gukuraho isesemi ituruka kukuba umuntu afata imiti ivura kanseri. Byagaragayeko amagarama hagati ya 1.1-1.5 ahagije mu kugabanya isesemi.
Tangawizi ishobora gufasha abantu bashaka kugabanya ibiro
Ubushakashatsi byagaragajeko gufata amagarama 2 ya tangawizi ku munsi mu gihe cy’ibyumweru 12 bifasha mu kugabanya ibiro.
Igabanya isukari mu maraso no kurinda indwara z’umutima
Tangawizi ifasha mu kugabanya isukari mu maraso, bikaba byagabanya ibyago byo kurwara indwara y’igisukari (diyabete).
Tangawizi igabanya ububabare mu gihe cy’imihango ku bakobwa n’abagore
Mu gihe abakobwa n’abadamu bari mu ntangiriro y’imihango, tangawizi ni nziza muri icyo gihe kuko igabanya ubababare.
Tangawizi igabanya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol)
Kuzamuka kw’ikigero cy’ibinure bibi mu mubiri bitera izindi ndwara cyane cyane indwara z’umutima. Ibiryo urya bigira uruhare ku kigero cya cholesterol mu mubiri. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gufata amagarama 5 ku munsi ya Tangawizi bigabanya ikigero cy’ibinure mu mubiri ku kigero cya 17.4% mu gihe cya mezi atatu gusa.
Tangawizi igabanya ibyago byo kurwara kanseri
Cya kinyabutabire kiba kuri tangawizi cyitwa gingerol kigira uruhare nanone mu kurinda ibyago byo kurwara kanseri.
Ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, kandi bavuga ko mu gihe umuntu yafashe tangawizi irengeje urugero, ashobora kugira ibibazo atari yiteze, gusa bidakomeye cyane birimo kubabara mu gifu, kumva umuntu asa n’ufite gaz mu nda, gucibwamo, kugira imihango myinshi ku bagore n’ibindi.
Ababyeyi begereje igihe cyo kubyara ndetse nabakuyemo inda bagomba kwirinda tangawizi.
Kunywa nyinshi cyane si byiza kuko bishobora gutera amaraso kuvuduka cyane.
Ku barwayi bafite utubuye mu ruhago (gallstones) kimwe n’abarwayi b’impyiko si byiza kuyikoresha