Nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 26 Werurwe 2023, mu masaha ashyira saa kumi impanuka ikomeye yabereye ahitwa kwa Gacukiro winjira mu mujyi wa Gisenyi, ikamyo yindi yari ipakiye imyumbati nayo yaguye muri metero nkeya z’aho indi yaraye iguye.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 Ibera mu murenge wa Gisenyi, mu kagali ka Nengo winjira mu mujyi wa Gisenyi. mu masaha ya saa sita z’amanywa ntiyagira uwo itwara ubuzima nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba CIP. Mucyo Rukundo yabihamirije Rwandanews24.
CIP. Mucyo ati “Impanuka yabaye saa sita z’amanywa aho ikamyo yari ipakiye imyumbati yakoraga impanuka ikomeye gusa nta buzima bw’umuntu n’umwe yatwaye.”
CIP. Mucyo akomeza avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi kamyo nta controle technic yagiraga ikaza kugira ikibazo cya feri, bakayiparika ariko ikaza kwiporomora ikava aho bari bayiparitse kuko hamanukaga.
CIP. Mucyo yaboneyeho gusaba abashoferi kwirinda gutwara imodoka batasuzumishije kuko ari bimwe mu birinda impanuka, iyo atwara azi neza ubuziranenge bw’ikinyabiziga.
Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi babonye iyi mpanuka iba, babwiye Rwandanews24 ko ikibazo cy’uyu muhanda uhora uberamo impanuka kimaze igihe kandi ko babibwiye ubuyobozi basaba ko amakamyo yashakirwa ahandi azajya anyura kugeza yinjiye mu mujyi wa Gisenyi.
Umwe yagize ati “Uyu muhanda hano uracuramye cyane ku buryo iyo ikamyo ipakiye biyisaba kugendera kuri vitesi ifite ingufu rimwe na rimwe bigatuma na feri zibura hakaba impanuka, tukaba dusaba ko hakwihutishwa ikorwa ry’umuhanda wa Rugerero.”
Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yabwiye Rwandanews24 ko barimo gukemura iki kibazo ku buryo burambye.
Ati: “Turimo gukora umuhanda uzajya ukoreshwa n’amakamyo kandi imirimo yawo irimo kwihutishwa. Ni umuhanda uzaturuka ku murenge Rugerero werekeza ku murenge wa Rubavu winjira mu mujyi wa Gisenyi utanyuze ahazwi nko kwa Gacukiro.”
Meya kambogo yavuze ko uyu muhanda uzaba wuzuye muri Kamena 2023.
