Nyuma y’uko akarere ka Rutsiro kagize umwanya udashimishije mu mihigo y’umwaka 2021-2022, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Dr. Kalinda Francois Xavier yahaye abatuye akarere ka Rutsiro impanuro zizabafasha kwesa imihigo anakifuriza kuzaza mu myanya ishimishije mu mihigo y’umwaka wa 2022-2023.
Ibi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yabigarutseho mu butumwa yahaye abaturage bitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa werurwe wabereye mu murenge wa Kivumu.
Mu butumwa yagarutseho ubwo yaganirizaga abaturage, yashimiye abaturage n’abayobozi ko bafashe ingamba zihamye ku kwesa imihigo babinyujije mu nkingi zitandukanye.
Ati “Mu mihigo y’uturere y’umwaka ushize mwagize umwanya udashimishije ariko ndatekereza kuba mwarafashe ingamba zihamye zigaruka mu kubaka umutekano uhamye, kugira isuku, kurwanya igwingira, gukorera hamwe no kuzamurana bizabafasha kwesa imihigo kuko iyo bidakozwe ntabwo mwayesa. Nkaba ngira ngo mbashishikarize kuzumva mu mihigo y’ubutaha mwaje mu myanya 10 ya mbere.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena kandi yasabye abaturage baturiye akarere ka Rutsiro guhangana n’umubare munini w’abana bagwingira yibutsa ababyeyi ko rihera umwana agisamwa, ariko abibutsa ko ababyeyi bakarirwanyije mu myaka ibiri ya mbere y’umwana maze ashimira igikorwa cyakozwe cyo guha abana amata, abibutsa ko bigomba kujya mu mihigo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena kandi yasabye ababyeyi kwirinda kujya gusesagura duke babonye ngo batumarire mu kabari, abasaba gushishikarira kubaho neza bagwanya imirire mibi kandi bakibuka ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Muri ibi biganiro byatanzwe kandi Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois yibukije abaturage ko hari ingamba zafashwe zo kugabanya ubukene ku buryo nuwafashijwe kubuvamo aba atazakomeza gufashwa ahubwo azajya afashwa kwifasha.
Ati “Politiki y’Iigihugu yo gufasha abakena hari impinduka zabayeho mu buryo buzafasha ufashijwe kwihuta akivana mu bukene, kandi akazajya aba yarahize amasezerano y’igihe azabumaramo kitarenze imyaka ibiri ucuke ujye gufasha abandi kugira ngo n’abandi batishoboye bafashwe.”
Habitegeko kandi yakebuye abaturage bahoraga bumva ko bazahora mu byiciro by’ubudehe, kuko hari abarwaniraga kujya mu kiciro runaka bakumva ko bahora bateze amaboko mu gihe bahora batozwa kwigira.
Habitegeko kandi akomeza avuga ko abatishoboye bageze mu zabukuru hari uburyo bazakomeza kwitabwaho na Leta.
Yanahamagariye abaturage kandi kugira umuco w’isuku ngo hagabanywe indwara ziterwa n’umwanda kandi yanabasabye gukora ngo bikure mu bukene.
Ibi n’ubwo byagarutsweho n’abayobozi batandukanye muri rusange, Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bumaze iminsi butangaza ko nyuma yo kumenya impamvu bwatsindinzwe imihigo bwafashe ingamba bufatanyije n’abafatanyabikorwa kandi bwiteguye kuzaza mu myanya myiza mu mihigo y’umwaka wa 2022-2023.
Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Rutsiro kaje ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 66.27%. Ibibikaba byatangajwe ku munsi wa kabiri w’inama y’Umushyikirano yaberaye i Kigali, kuwa 28 Gashyantare 2023.

