“Nymphomania” Indwara ituma umuntu ahora ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Ingingo ijyanye no guhuza ibitsina hagati y’abatarashakanye ntivugwaho rumwe. Ariko kandi yaba abashakanye cyangwa se abatararushinga, hari abo usanga barabaswe n’imibonano mpuzabitsina, ku buryo hari uvuga ko atabaho atayikoze kenshi gashoboka.


Abahanga bavuga ko ibi ari indwara, kandi bamaze kuyibonera izina bayita ‘Nymphomanie’


Nymphomanie ni uburwayi budakunze kugaragara cyane aho umuntu afatwa n’ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’igihe agize amahirwe akayikora ntanyurwe.


Iyi ndwara yo guhora ushaka gukora imibonano mpuzabitsina ituma umuntu ahorana iki cyifuzo iminsi yose, amasaha yose bigatuma yiheza mu bandi kuko aba yumva bimuteye isoni n’agahinda ko kutamera nk’abandi dore ko iyi ndwara inabangamira bikomeye uyirwaye.


N’ubwo abaganga batarabona impamvu nyayo itera iyi ndwara bagenda bavumbura zimwe na zimwe bakeka ko zaba arizo. Muri zo harimo agahinda gakabije no kwigunga, kuba amarangamutima yawe cyangwa ibyiyumviro byawe bihora bihindagurika, waba wishimye mu minota mike ukaba ubabaye mu kandi kanya ukaba urakaye mu kandi kanya urira bityo bityo ndetse no kuba waragiye ubabazwa cyane n’abantu mudahuje igitsina. Ibi byose rero bituma ahora yumva ari wenyine kandi abenshi bakumva ko imibonano mpuzabitsina aricyo gisubizo rukumbi cy’ubwo bwingunge atanayikora akabura amahoro muri we akumva hari icyo abura gikomeye.

Nk’uko ubushakashatsi bukomeza kubigaragaza iyi ndwara ifatwa cyane n’abantu b’igitsina gore. Iyo yamaze gufatwa n’ubu burwayi rero usanga yishimira abagabo ndetse agahora ashaka kubakurura ngo babone ubwiza bwe. Bamwe muri bo rero usanga bakunze kubigeraho bagakunda abasore cyangwa abagabo beza cyane kandi bagakoresha imbaraga z’ubwiza bwabo zose ngo bakunde babageze mu buriri gusa ikibazo gikomeye ni uko akenshi n’iyo bageze mu gikorwa nyir’izina batajaya banyurwa ahubwo babishaka kurushaho..

<


Kugeza ubu nta muti nyawo iyi ndwara irabonerwa. Gusa bimwe mu bimenyetso byayo nko kwigunga n’agahinda gakabije n’ibindi byinshi bijyanye n’amarangamutima ababamo, bigomba kuganirizwa abaganga babishinzwe abo bita mu ndimi z’amahanga “Psychologue”

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.