Miss Uganda Hanah Tumukunde yagize icyo avuga ku bakomeje kumwita umunyarwandakazi

Miss Hanah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya nyampinga wa Uganda 2023 , yakuyeho impaka zimaze iminsi zivugwa ko ari umunyarwandakazi , avuga ko ari umugandekazi ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda.


Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru MC Kats uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo muri Uganda , aho yamubajije ku bivugwa ko yegukanye iri kamba kandi atari Umugande.


Miss Hanah Karema asubiza MC Kats yagize ati” Njye ndi Umunya-Uganda wavukiye muri Uganda ariko uvuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwandakazi n’undi ukomoka muri Ankole ho muri Uganda”.
Uyu mukobwa avuga neza Icyongereza,Ikinyankole ,ikigande ndetse yanahishuye ko azi no kuvuga ikinyarwanda .


Miss Tumukunde wavutse mu 1998 ,akavukira ahitwa Kasasi ho muri Uganda ari naho yakuriye byitezwe ko ari we uzahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World riteganyijwe kubera Dubai.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.