Bamwe mu banyamuryango ba koperative KOPMNYA (Koperative Mineral Nyabirasi) yo mu karere ka Rutsiro, bavuga ko bambuwe imigabane yabo, nyuma yo kuyizamurira agaciro aho yazamuwe ikavanwa ku bihumbi 10 frw igashyirwa ku bihumbi 100 frw hagamijwe kubirukana cyane abatarayabonye no kugira ngo batabasha gukurikirana umutungo wanyerejwe urenga miliyoni 800 frw.
Mu gihe aba baturage bashinze koperative KOPMNYA bagira ngo ibateze imbere ahubwo bavuga ko yabagize abakene, ndetse bamwe muri bo bakaba basigaye biganje mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bafashwa na Leta kandi bari basanzwe bifashije.
Ubuyobozi bw’iyi koperative buvugako nyuma yo kuzamura imigabane ababuze ubushobozi bavuyemo.
Iyi koperative ikorera mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Nyabirasi, abanyamuryango ba koperative ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bambuwe imigabane bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye zo kubura imibereho kuko ubu abana babo bavuye mu mashuri abandi bakaba barashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kubera kubura ubushobozi.
Nzabarankize Jean, ni umunyamuryango wa KOPMNYA utuye mu kagari ka Busuku ati “Koperative yashinzwe mu 1964 igamije gucura amabuye y’agaciro twebwe tuyinjiramo mu 2000 ariko abayicungaga bagiye banyereza umutungo wayo none twebwe dukomeje gukena kandi buri gihe bagemura amabuye y’agaciro i Kigali bakagurisha, twagerageje kubaza inyungu baratwirukana tugenda nta kintu tuyivanyemo.”
Nzabarankize akomeza avuga ko bagiriwe akarengane ko kuba ubuyobozi butarigeze bubereka raporo cyangwa ngo babereke ibitabo by’umutungo bagurisha i Kigali no kuba umutungo wabo ukomeje gusahurwa bakaba basaba ko barenganurwa ubuyobozi bukabafasha bagasubiramo bakabona uko bakurikirana umutungo wabo.
Semanza Damien ati “Umutungo wa koperative warisijwe na perezida wa koperative witwa Mudeyi Justin bakaba basaba ko yakurikiranwa mpaka abagaragarije aho umutungowabo yawushyize, koerative ifite imirima, amashyamba ndetse ikaba igikomeje gucukura amabuye y’agaciro ariko bo bakaba nta n’itungo boroye mungo zabo, tumaze umwaka urenga twirukanwe burundu twaratabaje ariko twabuze uwadutabara.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko uyu bahanganye akoresha amafaranga akabagura kubera ko abarusha ubushobozi kandi amafaranga atunze yose yarayakuye muri iyi koperative.
Aba banyamuryango b’iyi koperative barasaba ko basubizwa imigabane yabo ndetse bagahabwa n’inyungu bagenewe uhereye igihe ubuyobozi bashinja kubirukana bugiriye k’ubuyobozi bw’iyikoperative kuko bumva batewe ipfunwe no kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi barahoze bifashije.
Uvugwaho kurigisa umungo wa Koperative avuga iki?
Mudeyi Justin,uyobora koperative KOPMNYA (Koperative Mineral Nyabirasi) yo mu karere ka Rutsiro mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Rwandanews24 yavuze ko abeshyerwa gusa yemera ibyo kongera umugabane shingiro.
Ati “Bariya baturage barabeshya kuko n’imigabane yongerewe byemejwe mu nteko rusange yateranye tariki 05/122019 basinye bavuga ko utazongera imigabane ye azaba yiyirukanye muri koperative. Kucyo kurigisa imitungo ntabwo bigeze bawugira n’ubutaka ntabwo bagize kuko ubutaka ni bubaruye kuri Leta.”
Mudeyi akomeza avuga ko koperative kuri ubu yabuze amafaranga ikaba itagikora kuko barimo gushaka icyangombwa kibemerera gucukura kivuye muri RMB.
Mudeyi akomeza avuga ko bongereye umugabane kugira ngo koperative ibone igishoro kandi ihoramo amatiku bitewe n’uko harimo bamwe badakora bityo akaba aribyo bitera ubushyamirane.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne aherutse gutangariza Rwandanews24 ko ibibazo bivugwa muri iyi koperative babimenye ndetse barimo kubishakira umuti ngo bikemuke burundu.
Ati “Ikibazo twarakimeneye kuko hajemo ikibazo mu mikorere n’imikoranire y’abanyamuryango, dusaba umurenge kugisesengura tukaba twumva ko kizahita gikemuka kuko ifite abanyamuryango bazwi kandi batuye ariko twakomeje gusaba koperative gukora zikurikiza amategeko n’amabwiriza azigenga aho binaniranye bakiyambaza ubuyobozi bukabikemura.”
Iyi koperative KOPMNYA yatangiye yitwa AMKG itangirana abanyamuryango 84 ubu ikaba isigaranye abanyamuryango 28 akaba ari nabyo bikomeje gushyamiranya abanyamuryango.



