Umugabo witwa Rusingizandekwe yavuye mu rugo agiye mu isoko rya Migina mu kagali ka Nyamure ari naho atuye, abo mu muryango we bategereza ko ataha baraheba bucyeye bamusanga mu muferege yapfuye.
Abaturage bazindutse bajya mu mirimo yabo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri nibo babonye umurambo wa Rusingizandekwe Eric w’imyaka 53 y’amavuko biutira kubimenyesha abo mu muryango we n’inzego z’umutekano. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu mudugudu wa Nyarugunga, akagali ka Nyamure, ariko we yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Cyegera muri aka kagali.
Abo mu muryango we bavuga ko yavuye iwe ku wa mbere taliki ya 20 Werurwe 2023 saa munani z’amanywa (14h00) agiye mu isoko i Migina.
Amakuru y’urupfu rwa Rusingizandekwe yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Alphonse Muhoza.
Ati “Mu rukerera basanze nyakwigendera mu muferege (ligole) imanura amazi yubitsemo amazuru, icyateye urwo rupfu ntikiramenyekana.”
Gitifu Muhoza avuga ko aho basanze uwo murambo utari ahantu habi hashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.
Ati: “Dutegereje ibiva mu iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mugabo.”
Yavuze ko ibizava mu iperereza bizatangazwa n’inzego zibishinzwe.
Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu, umurambo wari ufite ibyondo, kandi aho yagushije hari igikomere.
RIB na Police bageze ahabereye ibi byago iperereza rihita ritangira kugira ngo hamenyekane icyamwishe, umurambo ukaba wajyanwe mu bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma nk’uko UMUSEKE dukesha iyi nkuru wabyanditse.