Huye: Bahangayikishijwe n’umukoki waciwe n’umuvu ushobora kubasenyera

Abaturage bavuga ko umukoki waciwe n’imvura umaze kuba munini kuburyo abahaturiye batakibasha kuwambuka n’amaguru amazi awunyuramo akaba yenda kubasenyera inzu none barifuza ko amazi ahanyura yashakirwa inzira atarabasenyera nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abaturage uyu mukoki ubangamiye ni abatuye mu mudugudu w’Agasharu n’Agakombe mu kagali ka Rukira, Umurenge wa Huye. Bavuga ko byatangiye hanyura umuvu usanzwe w’amazi ariko uko imvuga igwa wagiye wiyongera uhinduka umukoki ndetse hari n’aho umeze nk’ikirombe.

Amazi yishe inzira abaturage banyuragamo bashaka ahandi banyura

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yagize ati: Abatuye haruguru y’umuhanda iyo imvura iguye tuba duhangayitse kuko hamanuka amazi afite imbara kuburyo n’umuntu mukuru yamukubita akamutwara. Mbere wari umukuku muto ariko uko iminsi ishira wariyongereye none cyabaye ruhurura. Ubuyobozi budufashije bahubaka ikaba ruhurura yemwe cyangwa hatunganywe mu bundi buryo naho ubundi kizadusenyera.”

Umwe mu batuye munsi y’umuhanda aho aya mazi amanukira, we avuga ko imvura yagwa kumanywa cyangwa nijora baticara mu nzu bakeka ko amazi yabasanga mu nzu.

Kubera ingano y’uyu mukoki abana n’abakecuru ntibagikoresha iyi nzira

Ati: “Njyewe mbona iyi ruhurura izadusenyera kuko isigaye yuzura amazi akadusanga mu nzu. Byarenze kuko umukoki cyabaye ruhurura. Badufashije bashakira amazi indi nzira cyangwa bagasiba iyi ruhurura.”

<

Mu kiganiro rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Rukira Gatete Claver, yavuze ko bagiye gushaka uko iki kibazo cyakemuka amazi ataragira uwo asenyera cyangwa ikindi yangiza.

Ati: “Ntabwo iki kibazo narinkizi kuko nta muyobozi w’umudugudu cyangwa Isibo wigeze akimbwira, ariko ndahagera vuba kuburyo Umuganda w’uku kwezi kwa Werurwe 2023 ariho twawukorera amazi atazagira ibyo yangiza.”

Hagati y’ingo z’abaturage amazi yahaciye ikirombe

Gitifu Gatete yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gukangurira abaturage kurwanya isuri kuko wasanga byaraturutse ku isuri ndetse no kubahiriza amabwiriza yo gukumira no kwirinda Ibiza atangwa na Minisiteri y’ubutabazi no kurwanya Ibiza n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda).

Iyo imvura iguye amazi amanukira mu rugo

Meteo- Rwanda yatangaje ko kuva tariki 21 kugeza ku ya 31 Werurwe 2023, hazagwa imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa. Ibi yabitangaje mu iteganyagihe ry’iminsi 10 ryasohowe kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 30 na 180, ikazaba iri hejuru y’impuzandengo y’imvura igwa muri iki gice.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.