Rubavu: Abakora ubucuruzi baratunga agatoki intambara ya M23 kubuzambya

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi buciriritse bwambukirany umupaka baratunga agatoki intambara M23 imaze umwaka urenga ihanhanyemo n’Igisirikari cya Congo FARDC kubuzambya.

Aba bagore bamwe mubaganiriye na Rwandanews24 bavuze ko kuri ubu bagowe n’ubuzima, kuko batakibasha kujya gucururiza muri RDC batekanye.

Uyu witwa Umutoni Drocella ati “Ubucuruzi bwarazambye kandi n’ibicuruzwa byarazamutse, ubu tubayeho nabi nk’abantu bakoreraga muri Congo kuko intambara ya M23 yazambije byinshi, dukeneye uko twabaho. Mbere twaracuruzaga tugahahira abana ariko kuva iyi ntambara yatangira byaragoranye.”

Undi muturage ati “Abaturage bakeneye kubona ibyo kurya kandi dusanzwe ducururiza muri Congo, kubera iriya ntambara nk’iyo bakubonye ko uri umunyarwanda baraguhohotera, tukaba dusanga iriya ntambara yaragize ingaruka nyinshi ku bucuruzi bwacu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco asaba abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka batizeye umutekano wo hakurya kwegera ubuyobozi bukabashakura umwanya mu masoko yubatswe muri aka karere.

<

Ati “Umuturage ubona umutekano we hakurya utameze neza, yegera ubuyobozi tukamushakira umwanya mu masoko ya hano kugira ngo ntihagire ubura aho acururiza.’’

Mu murenge wa Gisenyi habarurwa amakoperative 5 y’abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka azwi ariko hari n’abandi bakora ubucuruzi ku giti cyabo.

Tuyishime akomeza ashimira aba bacuruzi ko bahisemo gukora, abibutsa ko mbere yo kwambuka muri RDC bajya ba banza gushyiramo ubushishozi kuko icya mbere ari ubuzima.

Ni kenshi abakora ubucuruzi bucirirtse mh karere ka Rubavu bagiye basabwa gukorera mu masoko bubakiwe hirya no hino muri aka karere arimo irya Crosss Boarder na Majengu kubw’umutekano wabo ariko bakanga kujya muri ayo masoko bavuga ko ubuzima babushakira muri Congo.

Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka baravuga ko Intambara ya M23 yabukomye mu nkokora
Umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.