Yaherukaga mu ishuri mu 1983 ubwo yahagaritse kwiga ari mu ishuri ribanza, umwaka ushize, nyuma y’imyaka 39, yafashe icyemezo kidasanzwe, yambara ikabutura n’ishati bya Khaki asubira ku ishuri.
Jean Marie Vianney Rusengamihigo w’imyaka 54, ubu yigana n’abana wagereranya n’abuzukuru be, ari mu mwaka wa gatanu ku ishuri ribanza rya Shangi mu karere ka Nyamasheke mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Rusengamihigo ati: “Bambona nk’umunyeshuri nka bo, amasomo tuyatwara kimwe, iyo turi mu ishuri dusubiza kimwe.”
Mu karuhuko, usanga abanyeshuri bashaka kumwegera ngo bamukureho ubundi bumenyi afite nk’umugabo mukuru.
Nyuma y’imyaka hafi 40 ibintu byinshi byarahindutse mu burezi bw’u Rwanda, ku gihe cye byose babyigaga mu Kinyarwanda, ubu barabyiga mu Cyongereza.
Rusengamihigo agerageza gukurikira, ndetse avuga ko atsinda bigereranyije, ariko ngo hari ibikimugora.
Ati: “Nari nzi ko twiga nka kumwe kwa kera, ariko isomo nka Social n’iyo mbonye amanota sinjya ndenza 10 cyangwa 12 kuri 40, ntegereje kubona igitabo cya Social cy’uwa gatanu kugira ngo nunguke ubumenyi muri yo.”
Mwarimu we Pascal Ruganintwali avuga ko Rusengamihigo agaragaza umuhate mu ishuri ariko ko kwiga akuze cyane bitoroha.
Ruganitwali ati: “Usanga akurikiye mu ishuri kandi afite n’amatsiko, ariko nk’umuntu wize igihe kirekire mu Kinyarwanda akamara ikindi gihe kirekire atagana ishuri bitewe nuko ubu turimo kwigisha mu Cyongereza, usanga rimwe na rimwe ibyo tumwigisha ashobora kuba yabivanga, nk’imibare urugero turi kwiga ingero z’uburebure yajya kwandika 7 meters agahita yandika metero zirindwi.”
Ku ishuri ntibiga ubumenyi gusa, ahubwo banatozwa imyifatire ikwiriye.
Nubwo Rusengamihigo ari umuntu mukuru ntibyamubujije guhindurwa n’ishuri ugereranyije na mbere atiga,
nk’uko umugore we Tamari Nyirasafari abitangaza.
Ati: “[Kuba yiga] Biranezeza cyane nubwo urugo rundemerera rukandushya, jye natangajwe n’uko kuva ndi umugeni atigeze afata umwenda wanjye ngo awumese,
nubwo isabune yaba ihari, ariko ubu hari igihe iyo ntahari nsanga yameshe, agashyira inkono ku ziko, akamenya amatungo, nkumva ndatunguwe.
“Naho ubundi yamaraga umwaka iyo ngiyo akawurangiriza iyo mu kabari.”
Rusengamihigo avuga ko ubuzima bwe yabweguriye ishuri ndetse ko intego ye ari ukwiga kugeza arangije kaminuza.