Kuri uyu wa 20 Werurwe umugabo witwa Murame Alex wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yagwiriwe n’urukuta rw’inzu bari bari gusenya ahazanyuzwa umuhanda ahita apfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kora Akagari ka Kora mu Murenge wa Nyarugenge ,aho abari bari gukorana n’uyu mugabo batangaje ko bari bemerewe igihembo cyo gutwara ibiti byari byubatse iyi nzu nyuma yo kuyisenya.
Bavuga ko nabo babajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo bari bari gukorana ati” birambaje cyane rwose nta n’isaha yari ishize turi kuganira none dore arapfuye mbese ni agahinda gusa.”
Undi musore mubo bari bari gukorana ati” yasunitse urukuta rumwe kuko rwari rufatanye n’urundi urusigaye ruba ruraje ruramukubita. Nyiri iyi nzu yari yayiduhaye ngo tuyisenye hanyuma nidusoza inkwi zivamo tuzijyanire. Rero twakoze ibishoboka ngo tumutabare ariko twamugezeho umwuka wamushizemo.”
Kuruhande rwa nyiri inzu nawe avugako yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mugabo ati” Ni impanuka kuko yaje ansaba akazi mu gitondo rero nari mpavuye gato ngiye kugura Fanta nibwo umwana yaje kumbwirako igikuta kigwiriye umuntu nahise nza tugerageza kumukuramo gusa yari yamaze gushiramo umwuka.”
Ngabonziza Aimable ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu wa Kora avuga ko hamwe n’inzego za Leta bagiye gukora ibishoboka byose hakarebwa uko nyakwigendera yaherekezwa.