Rutsiro: Batandatu barohamye, umwe arapfa undi aburirwa irengero

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2023 abaturage 6 barohamye mu kiyaga cya Kivu, Umwe arohorwa yapfuye mu gihe undi yaburiwe irengero.

Ibi byabereye mu murenge wa Gihango, akagari ka Ruhingo, ho mu mudugu wa Gasharu aho mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hamenyekanye amakuru ko ubwato bukoresha ingashyi bwavaga ku kirwa cya Nyamunini bwarohamye harimo abantu bamwe bakarokoka, umwe arapfa undi aburirwa irengero.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Ubwato bwarohamye burimo Bigirimana Naphtali w’imyaka 36 (yarohamye umurambo nturaboneka), Ingabire Hoziana w’imyaka 26 (yarahetse umwana we bamurohoye akiri muzima ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa kwitabwaho naho Ntivuguruzwa Gabliel (warohowe yamaze gupfa, umurambo wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.”

Ni mu gihe Murekatete avuga ko hari batatu babashije koga bagera imusozi bakiri bazima.

<

Murekatete yabwiye Rwandanews24 ko imirimo yo Gushakisha utari yaboneka ikomeje.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko aba baturage bari bavuye iwabo bagiye gusarura imbuto za kimeza (amapera) ku kirwa cya Nyamunini, mu gihe bagarutse bavuye kuyasarura nibwo umuyaga wabaye mwinshi mu kiyaga bararohama.

Murekatete Triphose yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu mazi batambaye Amajiri y’ubuzima (Life jacket) no kubahiriza amabwiriza yo kugenda mu mazi kubw’umutekano wabo, yanaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo.

Ku kirwa cya Nyamunini (kinini muri byose) nicyo bari bavuyeho gusaruraho amapera

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.