Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abaryamana bahuje igitsina atari ikibazo mu Rwanda cyabaraza inshinga, ko bafite ibindi bibazo bahanganye nabyo kurusha icyo.
Ubutinganyi cyangwa se ukuryamana kw’abahuje ibitsina, gukomeje gufata indi ntera mu mico n’imigenzo itandukanye hirya no hino mu Isi, hamwe bakabwita “ikizira” ahandi bakabusobanura “nk’ukwishyira ukizana” mu mudendezo ushingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Ukwemera kwa bamwe gutuma babufata nk’ibisanzwe nk’uko umuntu yakorana imibonano mpuzabitsina n’uwo badahuje, ahandi bikaba kirazira ku buryo ubiketsweho aterwa amabuye akaba yanicwa.
Ushingiye ku muco gakondo w’Abanyarwanda n’imyemerere y’amadini yemewe akorera mu Rwanda, byari bigoye kumva ko naho ubutinganyi bwahagera; ariko mu minsi ishize humvikanye ibirego by’abana b’abahungu basambanyijwe n’abagabo. Uretse ibyavuzwe, hari n’ibigirwa ibanga kuri iyo ngingo kubera impamvu zitandukanye zirimo n’imyemerere.
Amateka agaragaza ko mbere y’ivuka rya Yezu, ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nk’u Bushinwa n’u Buhinde, Misiri, u Bugereki n’Abaromani byarangwagamo abatinganyi. Mu Bayahudi ho cyari icyaha, ku buryo uwabikekwagaho yakurikiranwaga akicwa.
Bivugwa ko mu myaka 8.000 mbere y’ivuka rya Yezu ari bwo abatinganyi ba mbere babayeho, bari muri Zimbabwe. Uko iminsi yahise, bagiye bagaragara no bindi bihugu ku migabane itandukanye, kugeza aho ubu bigoranye kuvuga ko hari igihugu batarimo.
Nyuma y’ivuka rya Yezu, impinduramatwara mu iyobokamana yahinduye byinshi n’abayoboke b’amadini batangira kubirwanya, bituma n’imwe mu mico yabwemeraga itangira kubufata nk’ikizira.
Cyabaye ikizira ariko ntibwari gucika impamvu zituma bubaho zigihari kandi zigenda ziyongera umunsi ku munsi. Bishobora kumvikana nk’ibitangaje kuba umuco yewe n’amategeko y’agace runaka afata ubutinganyi nk’icyaha cyangwa umuziro, ariko ababukora bakahiyongera.
Urebye ku mpamvu zishobora gutuma bubaho, wasanga bigoye kwemeza ko hari igihe kizagera bugacika.
Bimwe mu byo abahanga bagaragaje ko byatera ubutinganyi
Ibigaragazwa n’abahanga mu guhuza imitekerereze n’imyitwarire ko byaba inkomoko y’ubutinganyi birimo ibiterwa n’ubuzima bw’umuntu ku giti cye ndetse n’ibyaterwa n’ubuzima arimo.
Ku buzima umuntu arimo, hagaragazwa ko kuba yabaho akikijwe n’abo bahuje igitsina bonyine [abagabo cyangwa abagore gusa), byaba intandaro yo kugira imyitwarire y’ubutinganyi no kubwishoramo.
Mu gitabo Ross Benes yise “The Sex Effect” akagishyira ahagaragara mu 2017, yasobanuye ko ubushakashatsi yakoze acyandika bwagaragaje ko hari umubare utari muto w’abapadiri bo muri Amerika b’abatinganyi.
Nubwo imibare igenda ihindagurika uko bukeye n’uko bwije, hagaragazwa ko hagati ya 15% na 50 % by’abapadiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari abatinganyi. Ibyo ngo bituruka ku kuba bifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko banashaka kwiyegurira Imana.
Kuko bihabanye n’imyemerere y’idini byakomeje kugirwa ubwiru, ariko mu bihe bitandukanye bigahamywa no kuba hagati ya 1980 na 1999 abasaga 300 muri bo barishwe na SIDA, abandi amagana basezera bagiye gushaka abagore.
Si mu bihayimana gusa kuko n’ahandi nko muri gereza, ubuzima bwaho bushobora gutuma umuntu agira imyitwarire y’ubutinganyi.
Mu nkuru y’umwanditsi wa The Guardian, Sadhbh Walshe, yo ku 7 Werurwe 2012, yavuze ko amakuru yahawe n’umwe mu bari muri gereza yamusobanuriye ko gereza ari “paradizo y’abatinganyi”.
Uwo mutangamakuru wari ufite imyaka 23 icyo gihe, yatangaje ko yageze muri gereza asambanywa n’abagororwa batanu batandukanye.
Nubwo ubutinganyi bwabayeho kuva kera, mu kinyejana cya 18 byizerwaga ko ababukora baba bafite uburwayi bwo mu mutwe. Byakomeje gufatwa bityo ndetse n’abayobozi b’amadini babigira iturufu mu guhangana nabwo, aho hatekerezwaga ko uwabugaragayemo akwiye gusengerwa no kuganirizwa kugira ngo abucikeho.
Habaga n’ubwo uwagize imyitwarire ibuganishaho ahawe ibinini nk’abandi barwayi, agahindurirwa imisemburo, akigishwa kwikinisha cyangwa akajyanwa ahakorerwa uburaya mu bihe bitandukanye; byose bigamije kumuhindura.
Mu 1886 ni bwo Dr Alfred Kinsey yabukozeho ubushakashatsi bwa mbere, yemeza ko atari uburwayi ahubwo ari ibintu bisanzwe kandi biri mu miterere ya muntu kuko mu bakoreweho inyigo hari abavuze ko ari bwo bakunda kurusha gukorana imibonano n’abo badahuje igitsina.
Ibyo byanashimangiwe n’inyandiko ya The Atlantic yo ku wa 27 Mata 2016, yagaragaje ko ubutinganyi ari ikintu gisanzwe ndetse “abantu bakuru bari hagati ya 2% na 11% bagira ibyiyumvo byabwo”.
Muri iyo nyandiko hagaragazwamo ko uruhererekane rw’abo umuhungu avukana nabo rushobora gutuma agira imyitwarire y’ubutinganyi. Ni uburyo buzwi nka “effet d’ordre de naissance fraternel” aho siyansi yemeza ko uko umuhungu agira bakuru be benshi bimwongerera ibyago byo kuba yaba umutinganyi.
Inyigo zitandukanye zerekana ko umuhungu udafite mukuru we ashobora kuba umutinganyi ku gipimo cya 2%, mu gihe ufite bakuru be bane we aba afite ashobora kwitwara atyo ku gipimo cya 6%.
Ku rundi ruhande ariko abahanga mu guhuza imitekerereze n’imyitwarire bavuga ko kuba ubutinganyi bwakwemerwa ahantu runaka bituma abantu benshi babujyamo.
Mu mpera z’umwaka wa 2020, humvikanye inkuru idasanzwe mu muryango nyarwanda y’isambanywa ry’abana b’abahungu 17 bo mu Karere ka Gasabo bari hagati y’imyaka 7 na 14, babikorewe n’umusore w’imyaka 19.
Byashushe nk’igikuba gicitse kuko abenshi ntibari bakumvise ko no mu Rwanda bihaba kuri icyo kigero, ariko uko iminsi yicuma bigenda bimenyekana kuko muri Gashyantare 2021 nabwo muri Rwamagana hagaragaye umugabo w’imyaka 43 wasambanyije abana b’abahungu 20 bari hagati y’imyaka 10 na 13 mu bihe bitandukanye.
Nyuma y’iminsi itanu ibyo bivuzwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umupadiri w’imyaka 37 wari ugiye gutoroka kuko yasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Ku italiki ya 24 Nzeri 2016, ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu muhango wa Rwanda Culuture Day aho waberaga mu mujyi wa San Francisco, yabajijwe icyo avuga ku baryamana bahuje ibitsina.
Perezida Kagame yasubije avuga ko icyo atari ikibazo ku Rwanda n’abanyarwanda, ko bafite ibindi bibazo bibahangayikishije kurusha icyo.
Ati “Abaryamana bahuje igitsina. Ibyo ntibyigeze bitubera ikibazo, kandi ntanubwo duteganya kukigira ikibazo. Aaa, ubu rwose turi guhangana n’ibibazo byose dufite nk’uko nabigarutseho mbere, dushaka ko buri bwese abigiramo uruhere.
Ibyo bivuze ko, nk’uko nabivuze, kuba buri umwe yahabera undi, ibyo bivuze ko bigomba gukorwa dufashanya, kandi ibyo nibyo Bizana gukomera, abahantu bakabaho mu bumwe, kandi nkeka ko ibyo twabiteyeho intambwe.
Rero nkuko nabivuze, ibyo ntabwo ari ikibazo gikomeye kuri twe, kandi ntan’ubwo nshaka kukigira ikibazo.”
Ukurikije igihe ibyo byaha byagiye bikorerwa, wasanga abatinganyi basambanya abana kurusha abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo badahuje.
Ibyo bishimangirwa n’inyigo yakozwe mu 2001 n’umuhanga mu by’imyitwarire iganisha ku mibonano mpuzabitsina, Judith Reisman, igaragaza ko abatinganyi basambanya abana ku ngufu bakubye inshuro 40 ababikorana n’abo badahuje igitsina. Abashakashatsi batandukanye nabo bavuga ko ubutinganyi bugira uruhare runini ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo.
Kugeza ubu ibitekerezo bya benshi birwanya ubutinganyi, ariko ibihugu 29 byo ku migabane itandukanye byarabwemeye mu mategeko, bibimburiwe n’u Buholandi mu 2001. Costa Rica ni yo iheruka mu 2020.
Abaryamana bahuje ibitsina ni kimwe mu byiciro bigize ikizwi nka ‘LGBTQ’, umuryango ubarizwamo abantu bafite ibyiyumviro bitandukanye n’iby’abandi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Aha niho habarizwa abavutse ari abahungu ariko uyu munsi bakaba biyumva nk’abakobwa ndetse n’abavutse ari abakobwa uyu munsi bakaba biyumva nk’abasore.
Unabarizwamo kandi n’abagabo n’abagore bashobora kuryamana na bagenzi babo ariko ku rundi ruhande bakaba baryamana n’abo badahuje igitsina.
Kugeza ubu nta mubare uzwi w’abaryamana bahuje ibitsina ku Isi cyane ko benshi bakunze kubigira ibanga, gusa imibare ya Williams Institutes igaragaza ko nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1.8% by’abantu bakuze muri Amerika bibona nk’abashobora kuryanama n’abagabo n’abagore (bisexuals), 1,7% bakibona nk’abagabo baryamana na bagenzi babo ndetse n’abagore baryamana n’abandi bagore.
Ni mu gihe 11% bo bemera ko bakururwa n’abo bahuje ibitsina muri aba abagabo bafite iyi myitwarire ni 3,4% mu gihe abagore ari 3,6%. Ushingiye kuri iyi mibare ubona ko hirya no hino muri Amerika habarizwa abaryamana n’abo bahuje ibitsina basaga miliyoni 9.
Abahanga mu mateka bagaragaza ko ukuryamana kw’abahuje ibitsina ari igikorwa kimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi.
Khnumhotep na Niankhkhnum babayeho mu 2400 mbere y’ivuka rya Yesu, bafatwa nk’aho aribo bagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina babayeho mbere y’abandi.
Amateka agaragaza ko umubano w’aba bagabo bakomoka mu Misiri wari wihariye nubwo bari bafite abagore, inyandiko zihari zigaragaza ko kenshi bagiye bakunda kugaragara mu ruhame basomana. Uyu mubano udasanzwe watumye Khnumhotep na Niankhkhnum bashyingurwa mu mva imwe kuri ubu iherereye i Saqqara mu Misiri.
Ikindi kimenyetso simusiga kigaragaza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari umuco umaze imyaka ni Bibiliya.
“Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.” Aya magambo yo muri Bibiliya agaragara mu Abarewi 20:13, ese ntashobora kuba ikimenyetso cy’uko no mu Bayisilaheli habagamo igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina kuko icyo Bibiliya ibuza usanga ari ikintu cyabaga gikorwa muri icyo gihe.