Bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe bavuga ko kubona uko bajya kwipimisha bibagora bitewe nuko bamwe baba bataruzuza imyaka yo gufata indangamuntu, hakaba bamwe mu babyeyi batagira ubwisungane mu kwivuza n’ababufite bakaba batabasha kwishyurira umuryango wose nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Abangavu batwite baganiriye naRwandanews24 ni abatuye mu kagali ka Rukira, Umudugudu w’Agasharu n’Agacyamu. Basamye mu bihe bitandukanye kandi bose ntawe ufite imyaka 17 y’amavuko.
Umwe wahawe izina rya Mutoni muri iyi nkuru yagize ati: “Inda yanjye igize amezi atandatu, ariko sindajya kwipimisha na rimwe kwa muganga. Mama wanjye nta cyiciro cy’ubudehe afite ngo nsabe mituweli. Abayobozi bambwiye ko ntacyo babikoraho kuko ntaba mu irangamimerere.”
Akomeza avuga ko nyina yamubwiye ko abaruye kuri Se umubyara, ariko atazi aho aba. Ibi byatumye inda igeza ku mezi atandatu ataripimisha.
Ati: “Ubu ikimpangayikishije ni ukuntu nzajya kwa muganga kubyara ntaripimishije kandi bavuga ko umubyeyi utipimishije batamwakira. Mama nta bushobozi afite bwo kuzanyishyurira kuko murumuna wanjye nawe ku wa 10 Werurwe 2023 yarabyaye, ariko yagize umugisha Se yishyura ibitaro nubwo nawe atishoboye.”
Abajijwe niba uwamuteye inda ntacyo amufasha, yagize ati: “Uwanteye inda yari umuyedi ahantu bubakaga, rero yaragiye kuko inzu bubakaga yuzuye. Yari yarambwiye ko iwabo ari I Nyamagabe. Byibura badufashije bakajya badupima batavuze ngo indangamuntu bakatwandika, bakandika n’amazina y’ababyeyi twazageza igihe cyo gufata indangamuntu bakazitwandikaho byadufasha. ”
Undi mwana wahawe izina rya Mutesi yagize ati: “Njyewe ntabwo kujya kwipimisha byangoye kuko iwacu bishyuye mituweli, ariko imibereho niyo kibazo n’aho Umwana azandikwa kuko sindagira imyaka yo gufata indangamuntu kandi iwacu bambwiye ko batazamwihandikishaho ngo uwanteye inda azamfashe.”
Bamwe mu bayobozi b’ibanze mu murenge wa Huye bavuga ko batanga raporo ku murenge, ariko batamenya aho biherera.
Rwandanews24 yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Huye ngo bugire icyo butangaza ku cyo aba bana bafashwa, ariko ntibifuje kugira icyo babivugaho.
Imibare iheruka yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) muri Gashyantare 223, igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.