Ubunyobwa ni ikiribwa gifitiye umubiri wacu akamaro kikaba gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye tugiye kureba ndetse n’umumaro zifitiye umubiri wacu ,ubunyobwa bushobora kuribwa bwumye ,bukaranze ndetse bushobora gukorwamo ifu wakoramo agasosi cyangwa bukaminjirwa mu biryo.
Dore intungamubiri ziboneka mu bunyobwa
ubunyobwa bugizwe n’ibinure byiza ku kigero cya 205.4% ku ngano dukenera buri munsi
Cuivre ku kigero cya 185.56%/ku ngano ikenewe buri munsi ,Manganese ku kigero cya 122.78%/ku munsi ,Vitamin B3 ku kigero cya 110.10%/ ku munsi ,Vitamin B9 ingana 87.50%/ ku munsi ,Sugar 4,7gr, fiber 8.5 gr,Manganese 36%,Biotin 21%,Phosphore 20%.
Ubunyobwa bufasha mu mikorere myiza y’umutima
Ubunyobwa bukungahaye ku ntungamubiri nka Vitamin E,Niacin Folate ndetse na manganese izi ntungamubiri zikaba zizwiho mu gutuma umutima ukora neza
Ubunyobwa bugabanya ibyago byo kurwara utubuye dufata mu gasabo k’indurwe(gallstones)
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragajeko kurya ubunyobwa kenshi bigabanya ibyago byo kurwara utubuye dufata mu gasabo k’indurwe ku kigero cya 25%
Ubunyobwa bufite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri
Ubunyobwa bukize kuri phytosterol izwi nka beta sitosterol (SIT) ikaba izwiho ku rwanya ivuka ry’uturemangingo twa kanseri.
Ubunyobwa bufasha mu guhangana na Diabete yo mu bwoko bwa 2 (Diabetes Mellitus Type2)
Ubunyobwa kubera isukari nkeya bwifitemo bufasha no guhangana ndetse no gutinza ivuka ry’indwara y’isukari ikindi bufasha ko isukari yinjira mu mubiri kugira ngo ikoreshwe cyangwa ibikwe ibi bikaba byorohereza umusemburo wa insulin ufasha mu kugenzura ingano y’isukari mu maraso.
Ubunyobwa bwimakaza imikorere myiza y’ubwonko
Kubera Vitamin ya Niacin bukungahayeho,iyi vitamin ituma amaraso atembera neza mu bwonko kandi inarinda n’iyangirika ry’uturemangingo tugize ubwoko ikanagabanya ibyago byo kurwara indwara ya Parkinson na Alzheimer.
Ubunyobwa bufasha uruhu kumera neza
Kubera Vitamin ya E iboneka mu bunyobwa ndetse na vitamin zo mu bwoko bwa B izi zikaba zifasha uruhu kumera neza zikanarurinda kumagara.
Ubunyobwa bufasha mu kurinda kuba wagira indwara ya Stroke
Stroke ni indwara iterwa n’iturika ry’udutsi duto tuboneka mu bwonko .ubunyobwa bukaba bugizwe na na oxide de nitrite ituma imitsi irambuka neza kandi ikiyongera mu mubyimba.
Ubunyobwa bufasha mu kurinda kuba wabyara umwana ufite ubumuga cyane cyane ubwo mumutwe
Intungamubiri ya Fer dusanga mu bunyobwa ifasha mu irema ry’ubwonko bw’umwana uri munda bityo bikaba ari byiza kurya ubunyobwa kenshi mu gihe utwite cyane cyane mu gihembwe cya mbere.
Ubunyobwa ku bagabo
Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko ubunyobwa ari bwiza ku bagabo kubera ko bwongera ubushobozi bwabo bwo gutera akabariro ndetse binavugwa ko ubunyobwa bugira uruhare runini mu kongera amasohoro.
Mu bunyobwa habonekamo ikinyabutabire cya Resveratrol ari nacyo kigira uruhare runini mu kongera ubushobozi bwa kigabo mu buryo bwo gutera akabariro .
Kubera intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ziboneka mu bunyobwa bituma zigira uruhare runini mu kongera ibizigira n’imbaraga ku bagabo ,nabyo bikaba byagira uruhare runini mu kunoza imigendekere myiza mu guhuza igitsina ku bagabo.
Akamaro k’ubunyobwa ku umugore utwite
Kurya ubunyobwa ni amahitamo meza ku bagore batwite ,kubera ko bukungahaye ku kigero kiri hejuru intungamubiri zitandukanye zirimo poroteyine ,amavitamini ,imyunyungugu ndetse n’ubutare bwa fer bugira uruhare runini mu kurema ubwonko bw’umwana uri mu nda.