Gisagara: Umukecuru arifuza inka yo kumukamirwa akabona amata yo kumushajisha

Umukecuru witwa Kankindi Marie Madeleine avuga ko igihe agezemo atakibasha guhaguruka ngo agire icyo akora harimo no kutabasha ibyo kurya bikomeye, yifuza inka yo kumukamirwa kugirango abone amata yo kunywa atakibasha kubona kubera ko atishoboye nk’uko yabibwiye Rwandanews24.

Kankindi atuye mu murenge wa Save, akagali ka Rwanza mu mudugudu wa Ryamugari. Nk’uko bigaragara ku ndangamuntuye, yavutse 1930. Avuga ko hari byinshi yifuza ko yafashwa nk’umuturage utishoboye ugeze mu za bukuru, ariko icy’ingenzi ni uko yabona inka yo kumukamirwa.

Mu ijwi ryoroheje rijyanye n’ikigero agezemo, yagize ati: “Gahunda ya girinka munyarwanda ntabwo yangezeho kuko bavuga ko ntabasha kuyikenura, ariko mfite Umwana nubwo atishoboye yagerageza akubaka ikiraro akayimfasha kuko we afite imbaraga. Kuba Umubyeyi wacu Kagame Paul yarahaye amata abatishoboye nkaba nyifuza, rwose muzamumbwirire ko njyewe ntayo nabonye.”

Aha ni mu rugo kwa Kankindi ninaho aba

Akomeza avuga ko mu mibereho ye atigeze anyway amazi nubwo yari abayeho mu buzima buciriritse, ariko yahoze ari umworozi.

Ati: “Nanyoye inka none ngeze aho kwifuza amata? Nkibasha guhaguruka nakamishaga, ariko ubu ntibyakunda kuko singira icyo nkuraho ifaranga. Ngize amahirwe nkabona amata nakongera nkaba inkumi. Ubu bujyahabi mfite ni uko nabuze amata.”

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko iteka bamubona yicaye mu rugo yota akazuba ndetse ko bafite impungenge z’ubuzima abayemo atabasha kubona amata kubera ko umusanze mu rugo wese amubwira ko uwamuha amata yaramba.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yagize ati: “Ntabwo hari icyo abaturage twabona dufasha Kankindi kuko ageze aho ubuzima bwe aribwo bumutegeka icyo bushaka. Ni umukecuru wibana, ariko afite abana bubatse nabo batagize icyo bamumariye bitewe nuko nabo ntacyo bimariye batishoboye. Mbere uwajyaga agira icyo kumufashisha yarakimuhaga, ariko ubu niba mu rugo batetse ibijumba cyangwa imyumbati, ntabwo wabimushyira kubera ko atakibishoboye. Ibyo kurya ashoboye n’ibyoroshye nk’ibigaburirwa Umwana. Tubona aramutse abonye inka imukamirwa byamufasha akagarura n’imbaraga.”  

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Uyu mukecuru wacu arimo kuzahazwa n’imibereho mibi. Amata niyo ashobora kumufasha kugirango iminsi yicume kuko agira umumaro mu nini nubwo atarya ariko yanyoye amata ntakibazo cyaba gihari. Tugize amahirwe ubuyobozi bukamuha inka imukamirwa, byatuma aramba kuko ntakindi kibazo afite uretse ubworo bushobora kuzamwibasira.”

Kankindi Marie Madeleine avuga ko abonye inka imukamirwa akanywa amata yakongera akaba inkumi

Kankindi abajijwe niba nta bufasha ahabwa nk’umuturage utishoboye ugeze mu za bukuru, yagize ati: “Umubyeyi wacu Kagame yampaye ingoboka, mu minsi yashize barayampaga. Ariko menya byararangiye kuko ntibaherutse kuyaduha. Niba bazongera kuyaduha ntabwo nabimenya kuko ayo mperuka ni ayo mu kwezi kwa mbere 2023.”

Abajijwe niba iyi nkunga ahabwa atajya abasha gukuraho ayo gukamisha, yagize ati: “Ntabwo byavamo kuko litilo y’amata ni 500frws. Ubwo ku kwezi zaba ari litilo 30 z’amafaranga ibihumbi 15.000frws kandi ayo bampa ntageraho. Ikindi ni uko mba nkeneye agasabune ko kumesa, ibyo kurya byoroshye kuko ibikomeye sinkibibasha, naba nabonye umpa igikoma ngakenera no kugura agasukari cyangwa n’icyo gikoma nkakigurira iyo mbonye uwo ntuma.”

Rwandanews24 yabajije ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara niba hari icyo bwaba bugiye gufasha uyu mukecuru Kankindi, ariko ntabwo bwifuje kugira icyo bubivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *