RIB yafunze batanu barimo ba Gitifu b’uturere babiri

RIB ininyujije kuri Twitter yatangaje ko yafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Iperereza rirakomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

RIB irongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.

2 thoughts on “RIB yafunze batanu barimo ba Gitifu b’uturere babiri

  1. Bazaze no muritsiro bafate gitifu waho kuko amaze kugira inda ndende!

    Nk’ubu yariye ibigenerwa abakozi ayobora ( amazi n’amata by’amezi 7 umwaka ushize n’itumanaho ry’ukwezi kumwe umwaka ushize).

    Muzabikurikirane!

  2. Bazaze no muritsiro bafate gitifu waho kuko amaze kugira inda ndende!

    Nk’ubu yariye ibigenerwa abakozi ayobora ( amazi n’amata by’amezi 7 umwaka ushize n’itumanaho ry’ukwezi kumwe umwaka ushize).

    Muzabikurikirane!

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *