Gisagara: Abatishoboye batombora guhabwa inka ariko zigataha ku bifite

Bamwe mu baturage bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bibuza amahirwe bagenzi babo batishoboye kurusha abandi, ariko babarizwa mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe bigatuma gahunda zabafasha kwikura mu bukene zirimo na gahunda ya girinka mu nyarwanda zitabageraho ariko ngo barandikwa zigahabwa abandi nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abaganiriye na Rwandanews24, ni abatuye mu Murenge wa Save. Bavuga ko hari abaturage babona bakennye ku rwego rwo hejuru, ariko bavuga kubafasha igihe ubufasha bubagezeho bagasanga biri mu cyiciro cya gatatu bugasubizwayo cyangwa bugahabwa abifite babarizwa mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, avuga ko nubwo akennye ariko hari abakennye kumurusha bimwe inka muri gahunda ya girinka kandi babona ko babukeneye ndetse baranatomboye.

Ati: “Hano mu kagali ka Gatoki dufitemo abantu bakennye kuburyo ushobora no guteka umutima ukaguhata kumushyira ibyo kurya bihiye, ariko ugasanga ari mu kiciro cya gatatu cy’abifite. Hari umusaza witwa Yohani utuye mu mudugudu wa Nyarigina. Abaturage b’akagali ka Gatoki twese tuzi ko atishoboye. Twamusabiye inka turamwemeza mu Nteko z’abaturage ndetse akanatomora, ariko barayimwimye kuko ngo aba mu cyiciro cya gatatu.” 

Akomeza avuga ko hari abakire batunze n’imodoka baba mu kiciro cya kabiri ndetse n’ubufasha bw’abatishoboye babuhabwa kandi hari abakennye batabona na kimwe.

Abaturanyi ba Ntahomvura Yohani bavuga ko bikwiriye ko yahabwa inka nk’uko yayitomboye inshuro eshatu, ntibagendere ku cyiciro cy’ubudehe arimo

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko we avuga ko uretse kureba uko umuntu yishoboye hatagendewe ku byiciro by’ubudehe, naho ubundi hari abazajya Babura ubuzima kubera imibereho mibi, ariko bakabuzwa amahirwe n’ibyiciro.

Ati: “Hari umusaza umusaza wo muri Gatoki, ariko ntabwo dutuye mu mudugudu umwe. Mu Nteko y’abaturage twameje inshuro eshatu zitandukanye ngo ahabwe inka kuko atishoboye. Baramwanditse aranatombora arayitsindira kuko habaho na tombora, ariko barayimwimye ngo aba mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe.”

Akomeza avuga ko ibyiciro by’ubudehe hari abo byakijije hari n’abo byasubuje hasi. Ati: “Igihembwe cy’ihinga gishize ntitwejeje kubera izuba. Leta nk’umubyeyi yatugobotse inzara igiye kutwica ndetse bamwe bari baranambye. Ibi mbivuze kubera ikibazo ibyiciro by’ubudehe byateje mu kubitanga. Abakire nibo babihaye kuko baba mu kiciro cya kabiri n’icyambere. Wasangaga abanyonzi babitunda barushye. Nyuma nibwo bavuze ngo bagiye gufungurira abo mu cyiciro cya gatatu bagenda babaha ibyo ubona ko ntacyo byafasha ushonje pe.”

Abatuye mu tugali dutandukanye tugize Umurenge wa Save, bavuga ko ibyiciro by’ubudehe birimo ikibazo bifuza ko bitajya bigenderwaho mu kugoboka abantu, ahubwo bajya bareba ubabaye. Umwe ati: “Kubona umuntu ufite imodoka aba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, agahabwa ibyo kurya nk’inkunga kandi hari umukene nyakujya urya rimwe mu minsi ibiri. Nk’uko ubuyobozi butureberera, bujye bureba ubabaye naho ibyiciro muri Save bifitiye akamaro abifite.”

Rwandanews24 yifuje kugera aho umusaza witwa Yohani abaturage bavuze ko yabujijwe amahirwe n’icyiciro cy’ubudehe arimo kandi abaturage baramusabiye ubufasha, yaje kuhagera kugirango imenye ukuri.

Yohani abaturage bavuga ko atishoboye akaba yarabujijwe amahirwe n’cyiciro cy’ubudehe, amazina ye ni Ntahomvura Yohani, atuye mu murenge wa Save, akagali ka rwanza, Umudugudu wa Ryamuguri.

Mu kiganiro na Rwandanews24, avuga uko icyiciro cy’ubudehe yashyizwemo cyamubujije amahirwe yo kugira icyo ahabwa nk’intangiriro y’imibereho myiza.

Ati: “Kuba ntishoboye ntabwo mbigira urwitwazo, ariko abaturage babonye ko ngomba guhabwa inka muri gahunda ya girinka banyemeza mu nteko y’abaturage. Baranyanditse baranamfotora njya no ku murenge kuzuza ibisabwa nitwaje mituweli n’indangamuntu barabyuzuza. Nk’uko bigenda, iyo bagiye kuzitanga habanza kubaho tombora imbere y’inteko y’abaturage. Natomboye inshuro eshatu ari nako abaturage banyemezaga nk’utishoboye, ariko najyaga kuyifata ngo bakareba muri machine bagasanga ndi mu cyiciro cya gatatu bagahita bavuga ngo nimbave imbere ntabwo nyikwiriye. Icyifuzo cyanjye ni uko nabona amahirwe nk’umuturage utishoboye bakampa iyo nka kuko hari n’ubwo nabajije umuyobozi wari waje mu nteko y’abaturage, ambwira ko muri machine handitse ko nahawe inka kandi ntayo bigeze bampa.”

Ntahomvura Yohani yatomboye inka inshuro eshatu anemezwa n’abaturage ariko ntiyayihabwa

Uretse uyu musaza Ntahomvura abaturage bahurizaho ko icyiciro cy’ubudehe arimo cyamubujije amahirwe, hari n’abandi bivugwa ko banditswe ngo bahabwe inka ntibazihabwe, none ngo iyo bagiye kuzibaha bigaragara ko bazihawe kandi zitarabagezeho.

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo, ariko ntibwifuje kugira icyo butangaza ku bivugwa n’abaturage.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006, igamije gutanga icyororo no kuzamura imibereho y’imiryango ikennye, bakagira imibereho myiza, bakagira ubuzima bwiza babikesha kunywa amata kandi bakagera ku bukungu babikesha kwiyongera k’umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *