Abatarunda n’Imana baba banyanyagiza, mufasha kudatuma ubuzima bunyanyagira – Padiri Mariyamungu

Ubwo haturwaga igitambo cya Misa mu bitaro bya Gisenyi, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Sitela Maris, Mariyamungu Jean Nepomuscene yashimiye abaganga bakorera muri ibi bitaro abibutsa ko bafasha Imana kudatuma ubuzima bunyanyagira.

N’igitambo cya misa cyatuwe kuri uyu wa 16 werurwe 2023, ubwo muri ibi bitaro bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umurwayi maze yibutsa abaganga akamaro kabo ku mibereho ya muntu.

Bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Gisenyi baracyanenga bagenzi babo bakigana mu baganga gakondo cyangwa bakizerera mu masengesho.

Ntawiha Annonciata ati “Naje kuvuza umukazana wanjye kwa muganga kuko twizeye ko uwahageze akira, gusa hari abagifite imyumvire yo kujya mu kinyarwanda kandi dusanga ari ubuyobe.”

Ntawiha akomeza avuga ko nubwo we n’umuryango we batajya mu banyamasengesho kuvuzayo ariko hari abakibijyamo akabasaba kujya kwa muganga kuko nabo bakorera mu bushake bw’Imana bakoresha ubyo bize.

Undi muturage yagize ati “Haracyari abaturage bagishaka kujya kwivuriza mu Kinyarwanda ariko iyo tubimenye tubagira inama ko bagana habi bamwe bakanapfirayo, tukabakangurira kujya kwa muganga.”

Mu butumwa n’ingigisho zatanzwe kuri uyu munsi, ndetse n’ubuhamya bwagarutsweho na bamwe mu barwayi bose bongeye kwibukiranya ko abarwayi bakeneye urukundo kuko rubafasha gukira vuba.

Padiri Mariyamungu yagize ati “Abaganga ni mukomeze mujye mbere n’Imana muri kumwe, mwebwe ntabwo mu meze nka ba bandi batarunda hamwe n’Imana kuko abongabo baba banyanyagiza, mufasha Imana kurundarunda ubuzima bubushyira hamwe mugatuma butanyanyagira, turanazirikana kandi n’abandi bashobora kubeshya abarwayi bababeshya ngo barabavura nyamara ubuzima bw’abarwayi babutagaguza hirya no hino.”

Padiri akomeza avuga ko hari ababeshya ko bavura kandi batavura barimo abavura za magendu n’ababeshyeshya ibyumba by’amasengesho, kuko aba ni bamwe mu batarunda hamwe n’Imana ahubwo baba banyanyagiza.

Padiri yaboneyeho gusaba abarwayi kwitabira kujya ku mavuriro kuko ariho baronkera umukiro biruta kujya aho batagaguza utwabo kandi batazabavura ngo bakire.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP. Dr. Tuganeyezu Oreste avuga ko abarwayi batagakwiriye kurembera mu rugo.

Ati “Ikibazo cy’abarwayi bakijya kwivuza magendu no mu masengesho cyagarutsweho ababyeyi bakwiriye kumva ko kigira ingaruka mbi kuri bose ariko by’umwihariko bana kubera ko batabasha kwifatira ibyemezo kandi bishobora kuvamo urupfu, akenshi binangiriza bimwe mu bice by’umubiri iyo baje kwivuza barakerewe. Turifuza ko umurwayi wee yakwegera ibigo by’ubuzima bizwi, kandi abaturage bose bashishikarire kwishura mutuelle kugira ngo batazarembera murugo.”

CSP. Dr. Tuganeyezu akomeza avuga ko ibibazo byakunze kugaragara mu bitaro bigenda bikemuka kubera ko minisiteri y’ubuzima hari ingamba yashyizeho zihariye mukongera abakozi mu bigo by’ubuzima.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Sitela Maris, Mariyamungu Jean Nepomuscene yashimiye abaganga bakorera mu bitaro bya Gisenyi
Abitabiriye misa mu bitaro bya Gisenyi
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP. Dr. Tuganeyezu Oreste avuga ko abarwayi batagakwiriye kurembera mu rugo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *