Abanyamuryango ba koperative ABIYEMEJE Nyabirasi bakomeje kwitana ba mwana ku isahurwa ry’umutungo wayo, naho ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iyi koperative bwayisanzemo amakimbirane ariko hari icyizere ko bitarenze uku kwezi kwa werurwe azaba yakemutse.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango bororera inka mu nzuri za Gishwati yahawe icyemezo gihabwa ukodesheje urwuri muri Gishwati mu buryo bw’agateganyo kuwa 21 Kanama 2007, ikagira ubuzima gatozi nk’uko byemezwa n’icyemezo NoRCA/0460/2014 ikaba ikorera ubworozi mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Busuku mu mudugudu wa Bwiza ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 10.
Aba banyamuryango bafite ikibazo ku irigiswa ry’umutungo wayo nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga, bakaba baratakambiye akarere na RCA ngo bibafashe gukemura amakimbirane arimo imyaka ikaba ikomeje kwihirika nta gikemuka.
Semanza Damien, umuturage wo mu murenge wa Kanama, akagari ka Rusongati ati “Twagize amakimbirane aturutse ku mu goronome wayoboraga umurenge ariko Sebukwe ari visi perezida wa koperative kubera ko yaje afata ibitabo bya koperative adutwara ibitabo twandikagamo amata yinjiye, noneho imyaka ibaye ibiri tutazi aho umusaruro w’amata ujya nibwo twatangiye gutakambira ubuyobozi burimo akarere na RCA tubura udusubiza, aho dukorera ubworozi bw’inka twatangiye dutanze imigabane y’ibihumbi 500,000 frw ariko kugeza uyu munsi ntacyo turafashwa.”
Akomeza avuga ko koperative yabo yajemo amakimbirane akabije bikagera n’ubwo habaho kwitwikira ijoro inka za koperative zikimurirwa mu murenge wa Rugerero.
Mugenzi we ati “Hakimara kubaho amakimbirane muri koperative ntabwo twigeze twongera kumenya aho amata ajya, nta n’ubwo kugeza uyu munsi tuzi uwo twabaza umungo wacu mu myaka ibiri ishize, kandi mbere iyo twakenaga twafataga amafaranga y’amata tukishyurira abana, tukaba dusaba kurenganurwa tugafashwa gutora ubuyobozi bushya.”
Uvugwaho kurigisa umungo wa Koperative avuga iki?
Simbayobewe Theoneste, uvugwaho kurigisa imitungo ya koperative ibi bivugwa byose yabigaramye avuga ko harimo amakimbirane yo kudahuza ashingiye kuri perezida.
Ati “Amakimbirane ya koperative arimo perezida kuko yashatse kujya yihererana umutungo wa koperative, ndamwegera mubuza gusahura umutungo wa koperative, nanamusabye ko twegura nyuma aranga. Yagumye kujya akora amanyanga akajya ashyiramo abandi banyamuryango tutabizi, bigera ku murenge birangira umubujije.”
Simbayobewe akomeza agira ati “Baranyibye inshuro 3, nkeka Perezida ndamufungisha iminsi itatu basanga nta bimenyetso mfite baramufungura.”
Ku kibazo cy’amata agemurwa amafaranga avuyemo ajya kuri konti kandi sinabasha kuyakuraho ntari kumwe nabo kuko ku gatabo twariho turi 3 maze kontabure agurisha imigabane ye.
Ubuyobozi icyo buvuga kuri iki kibazo
Havugimana Etienne, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ikibazo cy’aba banyamuryango bakimenye kandi iyi koperative bayisanzemo amakimbirane, ariko hari icyizere ko bitarenze uku kwezi kwa Werurwe 2023 azaba yakemutse.
Ati “Ikibazo twaragikurikiranye bihagije dusanga harimo amakimbirane akabije, abakozi barimo kugikurikirana twabasabye ko bagira inama komite ya Koperative iriho gutegura inteko rusange butarenze uku kwa gatatu. Dusanga aya makimbirane kugira ngo arangire inteko rusange yagira ubushishozi mu matora ya komite ya Koperative, hategurwe amatora mashya.”
Inteko rusange iteganywa n’itegeko, umusaruro wari witezwe muri koperative ntabwo urimo kuboneka kubera kwirirwa mu makimbirane. Tuzakora ibishoboka kugira ngo bose n’abirukanwe bamenya amakuru.
Amavu n’amavuko y’inzuri za Gishwati
Mu kurushaho kumenya amavu n’amavuko y’uburyo inzuri za Gishwati Rwandanews24 twaganiriye na Nkurikiyinka Nirere Etienne, wayoboraga uyu murenge wa Nyabirasi ubwo izi nzuri zatangwaga maze atubwira ko inzuri zatanzwe kuva 1987 mu mushinga witwaga GBK (Gisenyi, Bushiru na Kibuye).
Nyuma ya Jenoside habayeho kubohoza inzuri mu cyari Perefegitura ya Gisenyi hatanzwe inzuri ku baturage bazisabye hafatanyijwe na Minagri ku bari muri koperative bahabwaga ha 10, umuntu ku giti cye yahabwaga ha 5, byapimwaga ni amaso.
Amakoperative yahawe inzuri na Minagri, ibyangombwa bikandikwa bikemezwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ari nanjye wabitanze muri 2007&2008, kandi inzuri bazihabwaga hadapimwe harebeshwega amaso kuko GPS nta zari zihari.
Muri 2010 ibyangombwa by’ubutaka byatangiye gutangwa bemererwa gukodesha ubutaka.
Iyo ikibazo kivutse muri aya makoperative hemejwe ko bajya bagana ubuyobozi bw’umurenge bukabakemurira ikibazo byananirana bakagana inkiko.
Koperative ABIYEMEJE Nyabirasi yashinzwe muri 2006, ikaba yari igizwe n’abanyamuryango 15.


