Ikibazo cyo kugira amaraso make mu mubiri ni kimwe mu bikunze kwibasira abantu benshi cyane cyane igitsinagore ,kurya ibiryo bitabonekamo ubutare bwa fer cg harimo buke bishobora kukongerera ibyago byo kubura amaraso ahagije mu mubiri.
Ikibazo cy’amaraso make giterwa nuko intete zitukura (Red Blood Cells ) zagabanutse ,Muri rusange izi ntete nizo zibonekamo poroteyine itwara umwuka mwiza wa ogisijeni ,izwi ku zina rya Hemoglobine ,
Iyo rero bapima amaraso yawe bareba ko atari make ,bapima Hemoglobin ,aho bareba ingano yayo mu maraso ,bityo igipimo cyiza cyo kureba ko ufite amaraso make ni ugupima mu maraso yawe.
Iyo amaraso ari make mu mubiri bitera ibibazo bitandukanye birimo ko umutima utera cyane ndetse n’umuntu akaba yahumeka insigane /cyane ,kugira ngo abashe kwinjiza umwuka uhagije .
Dore ibimenyetso byakwereka ko ufite amaraso make mu mubiri
Uruhu rurererukana
Iyo umuntu afite amaraso make ,urebeye mu biganza ,mu gice cy’ijisho ndetse no mu bworo bw’ibirenge ubona hererukana ,hatakaje ibara ry’umutuku ahubwo hajya gusa umweru ,ibyo bigaterwa nuko ya Poroteyine ya Hemoglobin iba yabaye nkeya mu maraso kandi burya iyo Hemoglobin ninayo itanga ririya bara ry’amaraso ritukura ,bityo iyo ari nke bitera kweruruka muri ibyo bice twavuze.
Guhorana umunaniro
Umunaniro nawo ni ikimenyetso cyuko ushobora kuba ufite amaraso make mu mubiri ,aho biterwa nuko umubiri uba utabona umwuka uhagije wo gukoresha kugira ngo ubone imbaraga.
Kunanirwa vuba niyo waba ukoze agakorwa gato kandi kadasaba imbaraga
Ibi bikaba biterwa nuko mu maraso yawe hadatemberamo umwuka mwiza uhagije ,byaratewe nuko Hemoglobine zawe zagabanutse ,bityo iyo ugize icyo ukora umubiri wawe utegeka umutima gutera cyane kugira ngo ususnike uturaso usigaranye tugere mu mubirihose bityo n’ibihaha byawe nabyo bigasabwa gutera cyane ,urwo ruhurirane nirwo rutera ibyo bibazo.
Guhumeka insigane
Ni kimwe nibyo twavuze haruguru biterwa nuko umubiri uba ugira ngo winjize umwuka mwinshi bityo ugategeka ibihaha byawe gukora cyane mu gihe ufite amaraso make.
Umvuduko w’amaraso uragabanuka ku buryo bukabije
Cyane cyane ibi bikunze kugaragara ku muntu wagize ikibazo cyo gutakaza amaraso menshi ,wenda nk’umuntu wakomeretse ,watakaje amaraso menshi bitewe n’impanuka cg kujya mu mihango.
Kuribwa umutwe kenshi
Iki nacyo ni ikimenyetso cyuko mu bwonko hatageramo amaraso ahagije bityo uko amaraso make agera mu bwonko ndetse n’umwuka wa ogisijeni ntugeremo ku buryo buhagije,ibyo nibyo bitera kubabara umutwe.
Gutera cyane ku mutima
Gutera cyane ku mutima ni kimwe mu bimenyetso bikunda kugaragara ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso make ,ibi bigaterwa n’ibyitwa compensation mechanism aho umutima utera cyane kugira ngo ubashe kohereza amaraso hose mu bice by’umubiri.
Ururimi rusa n’urwasadaguritse cg rugahinduka umutuku
Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragara ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso make mu mubiri ariko ntigikunze kugaragra ku bantu benshi.
Gutakaza ubushake bwo kurya Gutakaza appetit ,ukumva ntugishaka ibyo kurya nacyo gishobora kukwereka ko ufite amaraso make mu mubiri..
Niba hari ibyo ubona ufite muri ibi bimenyetso ni byiza ko wakwihutira kujya kwa muganga ukagirwa inama y’icyo wakora kuko hari uburyo bwinshi bukoreshwa mu gukemura iki kibazo cyo kugira amaraso make mu mubiri.
Src:Afya