Bimwe mu byo bagenzi bacu bita ubusirimu nibyo bituma abangavu baterwa inda -Ababyeyi

Bamwe mu baturage bavuga ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kubahangayikisha, ariko bakaba bavuga ko hari bamwe mu babyeyi babigiramo uruhare ntibashyire igitsure ku bana babo bavuga ko ari ubusirimu bikarangizwa n’uko batewe inda nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abaturage bo mu Murenge wa Huye bavuga ko iterambere n’ibyo bamwe bita ubusirimu bidakwiriye gukuraho uburere bugomba guhabwa Umwana mu muryango.

Nyiranshimiyimana ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Njyewe mbona bigoye ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kicika burundu kandi hari ababyeyi badakozwa ibyo kwereka abana babo inzira Nziza bagomba kunyuramo ntibatware izo nda. Hari uwo nabwiye ngo Umwana we ko asigaye afite imyitwarire ishobora kuzatuma atwara inda imburagihe yamuganirije akagabanya amarere. Yansubije ko ndi umuturage, ntagomba kuzana ubuturage bwanjye mu mirerere y’abana be. Ngo niba gusirimuka byarananiye, nimurekere abana.”

Akomeza avuga ko ababyeyi bafite imyumvire isana n’aho bashumuriza abana babo insoresore cyangwa abagabo bakuze bigoye ko bazatuma iki kibazo gicika kandi abona ko aribo benshi.

Ati: “Uyu mwana w’umukobwa byarangiye atwaye inda, umwaka ushize yarabyaye. Uru ni urugero rumwe rw’ibyo niboneye n’amaso. Uwamuteye inda sinamumenya kuko iwabo bamuhaga uburenganzira busesuye bwo kujya ku dusantere no mu mujyi kandi bakamushyigikira mu kwambara ubusa ngo ni ubusirimu.”

Mugenzi we uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, avuga ko hakiri urugendo rwo kwigisha bamwe mu babyeyi bavuga bajijutse ntawababwiriza uko barera ndetse ko ubabwiye bamubwira ko ibyo avuga ari ibyakera, ubu hariho iterambere n’uburenganzira bw’umwana bitandukanye nuko mu gihe cyacu twabyirutse.

Ati: Umukobwa wanjye yambyariye iruhande inshuro ebyiri. Namubwiraga kugabanya amarere akambwira ko ari muri viziyo ntacyo namugiraho inama ngo yumve. None uwo yabyaye nawe ejobundi yarabyaye ku myaka 17 y’amavuko. Nawe yageraga ikirenge mu cya nyina kuko umubwiye yamusubizaga ko ari ubuturage ashaka kumuzanaho, nyina akavuga ngo bajye bamurekera Umwana.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko akaba n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, we avuga ko iterambere n’ibyo bise uburenganzira bw’abana aribyo bitiza umurindi inda ziterwa abangavu kuko uhana Umwana nk’umubyeyi ugafungwa.

Ati: “Abana dufite ntawukibakoraho kuko bavuga ko babonye uburenganzira bwo kwishyira bakizana bagakora ibyo bashaka. Njyewe ntabwo ndafungirwa ko nahannye Umwana kuko sinamukoraho bitewe no gutinya gufungwa, ariko hari abaturanyi bafunzwe kubera ko bahannye abana bya kibyeyi. Ibi bigirwamo uruhare na ba nyina kuko bahita birukira kuri RIB n’amarira menshi bakavuga ko umugabo yakubise Umwana bunyamaswa kandi babeshya. “

Akomeza avuga ko igihe cyose umuntu afite icyo yagambiriye yarira ukabona afite ikibazo koko, ariko ataribyo. Ati: “Njyewe ntabwo ndenganya RIB, kuko nawe umugore w’umuturanyi agutungutse arira n’umwana barikumwe nawe arimo kurira, hatabayeho gushyira mu gaciro ushobora kugenda ugakora ibara kandi uwo mugabo arengana. Rero ababyeyi b’abagore bagomba kugira uruhare rugaragara kuko nibo badatuma abana tubashyiraho igitsure ngo ni ubusirimu.”

Rwandanews24 yagerageje kuvugisha inzego bireba ngo zigire icyo zivuga ku byo bamwe mu babyeyi banenga n’ibibera mu muryango nyarwanda muri rusange bahuza n’iterambere, ariko ntibifuje kugira icyo batangaza.

Imibare iheruka yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) muri Gashyantare 223, igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *