Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yatangaje ko ingabo z’igihugu cye (FARDC) zihanganye n’ibihugu bibiri byihishe inyuma y’umutwe wa M23.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, ubwo yabazwaga impamvu igisirikare cy’igihugu cye gikomeje gutsindwa na M23 mu Burasirazuba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Lutundula yagize ati “Igisirikare cyacu gihanganye n’ibisirikare bitatu, umutwe w’iterabwoba n’izindi ngabo ebyiri z’ibihugu. Icyo nshaka kuvuga muracyumva.”
Igihugu kimwe Congo imaze igihe ishinja gufasha M23 ni u Rwanda, nubwo rwabihakanye kenshi rugaragaza ko ari ugushaka guhunga inshingano kw’abayobozi ba Congo, bitwaza ibihugu by’amahanga.
Ikindi gihugu Lutundula yashyize mu majwi ntiyakivuze, gusa abanye-Congo bamaze igihe bagaragaza ko bafite impungenge za Uganda dore ko ariho M23 yaturutse itera, ikaba inafitanye umubano mwiza n’u Rwanda.
Ikindi ni uko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiye kenshi agaragaza ko M23 ifite impamvu yumvikana mu kurwana kwayo, bikongeraho ko umuhungu we Muhoozi Kainerugaba amaze igihe agaragaza ko M23 idashobora gutsindwa.
Nubwo bimeze gutyo, ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu bufatanye n’iza RDC mu guhangana n’umutwe wa ADF umaze igihe uteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.