Umwana w’imayaka 12 wo mu karere ka Karongi wahiriye munzu mu ijoro ryo kuwa 11 werurwe 2023 yashyinguwe mu marira menshi.
Iyi nkongi y’umuriro yabereye muri imwe munzu yari icumbitsemo umuryango w’umwarimu muri IPRC Karongi iherereye mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Gasura ahazwi nk’i Nyamishaba.
Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa Rwandanews24 babashije kugera ku irimbi rya Nyarusazi aho Cyibutso yashyinguwe badutangarije ko abaturage bose bari byari byabarenze, barize bahogoye.
Uyu mwana witwa Cyibutso Ange Kellia yashyinguwe kuri uyu wa 13 werurwe 2023 nyuma y’uko yahiriye munzu biturutse ku nkongi y’amashanyarazi nk’uko Gitifu w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yabitangarije Rwandanews24.
Ati “Twahurujwe ko habayeho inkongi y’umuriro mu rugo rwa Rusengabatware Jean Claude, abarimo umugore, umugabo n’abandi bana babiri babashije gusohoka munzu gusa Cyibutso papa we yagerageje kumukuramo birananirana nawe wabashije gukomereka ubwo yageragezaga kumukuramo bikananirana.”
Ayabagabo akomeza avuga ko mu iperereza ryibanze byagaragaye ko iyi nkongi y’umuriro yaba yaratewe no kuba yaba ari amasinga yakoze sirikwi (circuit).
Ayabagabo kandi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wagize ibyago, anashimira IPRC Karongi kubera uburyo yabashije gutabaramo ikanabonera uyu muryango irindi cumbi ryo kuba bakinzemo umusaya.

