Dore impamvu zitera umusatsi gupfuka no gucikagurika zitandukanye n’izo benshi bazi

Imisatsi ni kimwe mu bimenyetso by’ubwiza, usanga uyifite agaragara neza, yaba ari myiza cyane bikaba akarusho, nyamara gutakaza no gucika imisatsi ni ikibazo gihangayikisha benshi.


Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umusatsi wawe upfuka cyangwa ugacikagurika , bibaho ko umusatsi wawe ugacikagurika , ugasigarana uruhara , yewe bikaba no ku gitsinagore .



Ugereranyije abagabo nibo bakunze gutakaza imisatsi cyane kurusha abagore, ahanini bitewe n’akoko k’abagabo kuko aribo bakunze kuzana uruhara.
Gusa gucikagurika imisatsi no ku bagore bikunze kuba, impamvu zibitera zigiye zitandukanye; harimo izoroshye zishobora kuba ari vitamines ubura mu mubiri, cg se izikomeye, nk’indwara yindi ibyihishe inyuma.



Mu buryo busanzwe , gutakaza umusatsi ni ibintu bisanzwe ariko hari igihe biba ku muvuduko munini ku buryo umuntu asigarana ikimeze nk’uruhara , cyane cyane nko ku bagore bishobora guterwa no gukoresha imiti itunganya umusatsi nabi cyangwa ugakoresha imiti ya fake.


Nkuko twabivuze hejuru hari impamvu nyinshi zitera umusatsi wawe gucikagurika no gupfuka , muri izo mpamvu harimo


Kuba ari akoko mu muryango
Iyo mu muryango wanyu ariko benshi bameze, nawe ushobora kugira gene (uturemangingo tukugize) zituma utakaza umusatsi, byitwa androgenic alopecia, bikaba byagereranywa n’uruhara ku bagabo. Niba mu muryango wanyu hari abatangira gutakaza umusatsi ku myaka runaka nawe bishobora kukubaho, gusa abagore ntibakunze kuzana uruhara nk’abagabo cyane, ahubwo bo usanga imisatsi yabo icika cyane cg ukabona ari mito cyane ugereranyije n’abandi, cg se inanutse cyane.


Vitamini A nyinshi mu mubiri
ikigo cya American Academy of Dermatology kivuga ko burya VitamininA nyinshi mu mubiri ishobora gutera ikibazo cyo gupfuka umusatsi . umuntu mukuru akwiye kubona iyi vitamini ingana na 5.000 UI bya vitamini A hagendewe ku bipimo ipimwamo , gusa iyo iyi vitamini isubiye ku kigero gikwiye wa musatsi urongera ukamera .



Stress (Imihangayiko )
Burya stress ishobora gutera gucikagurika ku musatsi , ibi bigaterwa nuko iyo ufite stress , umubiri wawe uvubura umusemburo wa Cortisol , uyu musemburo ukaba ugira ingaruka ku musatsi aho ushobora kuwutera gucika .

Guhorana stress bishobora gutera umusatsi wawe gucikagurika , ukaba wazana n’uruhara ukiri muto , ni byiza gukora ibishoboka byose , ugahangana n’imihangayiko .

Gutwita
Ku bagore bamwe , bashobora gutakaza umusatsi mu gihe batwite na nyuma yuko babyaye , ibi bigaterwa n’impinduka zizanwa mu mubiri no gutwita .ariko nyuma y’igihe runaka wa musatsi urongera ukamera , ugasubira uko wari umeze.

Kubura intungamubiri za poroteyine zihagije mu mubiri
Ikigo cya American Academy of Dermatology kivuga ko kuba mu mafunguro yawe ya buri munsi utari kubona intungamubiri za poroteyine ku kigero gihagije bishobora kugutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi.

Impinduka mu misemburo
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022 , butangazwa mu kinyamakuru cya Journal of cosmetic Dermatology , buvuga ko gutangira gufata imiti yo kuboneza urubyaro cyangwa kwinjira muri Menopause bishobora gutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi.

Buri mpinduka mu misemburo yabaye ishobora gutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi cyangwa se umusatsi ukongera ukamera .

Kuba udafite ubutare buhagije mu mubiri
Burya ikibazo cyo kuba udafite ubutare buhagije mu mubiri gishobora gutera uburwayii bwo gutakaza umusatsi.

Gutakaza ibiro
Burya gutakaza ibiro bishobora gutera ikibazo cyo gucikagurika ku musatsi , ibi bigaterwa nuko gutakaza ibiro ushobora kuba utari kubona intungamubiri zihagije nk’amavitamini n’imyunyungugu , bityo n’umusatsi wawe , ukabura ibiwutunga ukaba wacika .

Uri ku miti ivura kanseri ya Chemotherapy
Burya imiti ivura kanseri ya chemotherapy ishobora gutera ibibazo byo gucika ku musatsi , ikinyamakuru cya Journal Supportive Care , muri imwe mu nkuru yacyo cyanditse mu mwaka wa 2022 ivuga ko nyuma yo guhagarika imiti ya kanseri ,umusatsi wongera ukamera .

Kuba uri gukoresha imiti imwe nimwe
Burya hari imiti ushobora gukoresha ikagutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi , aha twavuga nk’umuti wa methotrexate , imiti yo mu bwoko bwa Beta blockers , umuti wa lithium , umuti wa ibuprofen n’indi myinshi …

Imiti itunganya imisatsi
Burya iriya miti ikoreshwa mu gutunganya imisatsi cyane cyane nk’ikoreshwa mu kuwurambura n’ikoreshwa mu woroshya ishobora gutuma ucika .

Imyaka
Ni ibisanzwe ko iyo abantu bamaze gukura bagira uruhara haba ku bagabo no ku bagore , nubwo bwose ku bagore bitagaragara nk’abagabo ariko burya nabo batakaza umusatsi .

Usibye izi mpamvu tuvuze haruguru, hari ibindi bibazo bishobora gutera gucika no gutakaza umusatsi, gusa igihe ubona ugenda utakaza umusatsi cyane ni ngombwa kugana kwa muganga, ukaba wamenya ikibitera, nkuko twabivuze bishobora kuba ikibazo gito cg ikibazo kinini.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *