Rutsiro: Urujijo ku rupfu rwa Irakiza, umuryango wanze kumushyingura

Urupfu rwa Irakiza Ismael w’imyaka 16, wo mu murenge wa Gihango rwateje urujijo kuko umurambo we wasanzwe mu birombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro bitari bigikoreshwa, none abo mu muryango we banze kumushyingura batarabona ibyavuye mu iperereza. Polisi yo yavuze ko umurambo wa Irakiza bikekwa ko wiciwe ahandi ukaza kuhajugunywa.

Urujijo ku rupfu wa rwatangiye kuwa 09 Werurwe 2023 ubwo umurambo we wabonekaga maze abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bagahita batabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu murenge wa Gihango, akagari ka Murambi ho mu mudugudu wa Muhora.

Amakuru atangwa n’abo mu muryango we mu kiganiro bahaye Rwandanews24 bavuga ko yabuze kuwa 05 Werurwe 2023 akaboneka yarapfuye, aho umurambo wasanzwe mu gisimu kitari kigikoreshwa.

Habiyakare Emmanuel ni nyirarumwe wa Irakiza Ismael ati “Umwana yarabanje arabura ariko twaje kumenya amakuru y’uko nawe yahigwaga muri za Matene (abiba amabuye y’agaciro) aho bamwe muba sekirite b’ibinombe bya koperative TUHAGERE bafunzwe bakekwaho kumwica.”

<

Habiyakare abajijwe impamvu banze kujya gufata umurambo w’umuntu wabo ngo bawushyingure yavuze ko byatewe no kuba nta bushobozi bafite bakaba basaba ko bafashwa kumushyinguza.

Habiyakare akomeza avuga ko Irakiza inzego z’umutekano zageze aho umurambo wari zimutera umuti, ziramuzamura zimugeza aho bari basize imodoka bategeka SEDO w’akagari ka Murambi gushaka imodoka igeza umurambo ku bitaro bya Murunda abaturage amaso ahera mu kirere, bahitamo kuwuterura bajya kuwujugunya kwa Nyirabakenga Liberata wigeze kuyobora koperative ariko kuri ubu utakiyiyobora.

Habiyakare Emmanuel avuga ko umuntu wabo bakeneye ubufasha ngo bamushyingure

Twagirimana Enias, ni mukuru wa nyakwigendera kuko ba nyina baravukana avuga ko bakwiriye guhabwa ubutabera.

Ati “Yari kumwe na nyina ahura n’umusekirite urinda ibisimu bya koperative tuhagere baza kumwirukaho aza kuboneka yarapfuye, iperereza ryagaragaje ko yishwe kuko yasanzwe yarakuwemo inkweto, tukaba dusaba ko twahabwa ubutabera.”

Kuri Twagirimana asaba ko bahabwa ubutabera, umuntu wabo akajya gupimirwa I Kigali kandi bagahabwa ibyavuye mu iperereza.

Twagirimana Enias asaba ko bahabwa ubutabera, umuntu wabo akajya gupimirwa I Kigali (Photo: Koffito)

Abasaba ubutabera kuri uru rupfu ni benshi

Nyirabakenga Liberata wigeze kuyobora koperative Tuhagere nawe asaba ko yahabwa ubutabera kuko bitari bikwiriye ko umuntu bamusanga yapfuye ngo bajye kujugunya umurambo mu mbuga y’aho atuye.

Ati “Narahamagawe mbwirwa ko hari umurambo basanze mu binombe ahari ibisimu by’uwitwa Damascene, kuko ntabwo aho umurambo wasanzwe twigeze tuhakorera kuko twebwe turi mu bushakashatsi, bamwe mubakora mu binombe byacu baratabaye banaza gufungwa bakekwaho kugira uruhare muri ruriya rupfu.”

Nyirabakenga akomeza avuga ko mu masaha y’umugoroba yasohotse asanga abantu baje bajugunya umurambo imbere y’imbuga ye.

Ati “Ku mugoroba narasohotse nsanga ku mbuga y’aho ducururiza bahataye umurambo, mpasanga SEDO w’akagari abawutaye bari bahise biruka, nsigara nibaza impamvu baje kuwuta iwanjye, nibwo abayobozi baje kuwujyana ku murenge ariko ibi biratubangamiye kandi harimo abirirwa bavuga ko bazamfungisha nkaba nifuza ko nanjye nahabwa ubutabera.”

Nyirabakenga akomeza ko atumva impamvu abantu bafata umurambo batazi uwawishe bakaza kuwujugunya aho akorera ejo cyangwa ejo bundi hatagize igikorwa bazawuzana iwe murugo, kuko umuntu atari yanaguye mu gisimu cya koperative, ibyo afata nk’ishyano ryamugwiriye agasaba inzego zibishinzwe ko zakora iperereza ryimbitse bakareba nimba koko hari uruhare yagize mu rupfu rwa Irakiza byamuhama akabiryozwa.

Nyirabakenga Liberata, arasaba kurenganurwa nyuma y’uko abaturage baje kujugunya umurambo imbere y’urugo (Photo: Koffito)

Polisi ivuga ko yamenye amakuru y’uru rupfu

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, CIP. Mucyo Rukundo yatangarije Rwandanews24 ko amakuru y’urupfu rwa Irakiza azwi, ndetse no kuba abaturage barajyanye umurambo kwa Nyirabakenga nta kibazo abibonamo.

Ati “Nibyo koko kuwa kane umurambo wa Irakiza wabonwe n’abaturage bagendaga uri ahantu higeze gucukurwa amabuye y’agaciro, n’ubwo iperereza rigikomeje ariko iry’ibanze ryagaragaje ko yaba yariciwe ahandi hakaza kujugunywa umurambo. Kugeza kuri ubu abaturage batatu barafunzwe bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu mu gihe iperereza rikomeje.”

CIP. Mucyo tumubajije ku kibazo cyo kuba abaturage barafashe umurambo bakajya kuwuta murugo rw’umuturage yatubwiye ko nta bugome byakoranwe.

Ati “Nta bugome babikoreye ahubwo aho umurambo wari uri ntabwo imodoka yabashaga kuhagera barawufata bawujyana aho imodoka yari kubasha kuwufatira nta kindi bari bagamije ahubwo icyo bakoze ni uko bawujyanye ku muntu ukuriye icyo kirombe akabifata nk’aho ari ukumushinja umurambo ariko sicyo abaturage babikoreye kandi nta muyobozi wabitegetse.”

CIP. Mucyo yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwihanira ababa bafitanye ikibazo bakegera ubuyobozi bukabikemura, kuko n’ubwo umuturage yaba akwiba bitagakwiriye ko wa mwica.

Abaturage batatu batawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Gihango.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, CIP. Mucyo Rukundo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.