Perezida Paul Kagame yatangarije ikinyamakuru Semafor ko ikibazo cya Paul Rusesabagina kiri kwigwaho kugirango kirangire.
Mu kwezi kwa gatatu 2021, ubucamanza bwamukatiye gupfungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Steve Clemons w’icyo kinyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko “hari ibiri gukorwa” kugira ngo ikibazo c’yuyu munyaporitike upfungiwe mu Rwanda kuva mu 2020 kirangire.
yakomeje avuga ko muri ibyo biriho bikorwa kuri iyi ngingo yo kubabarira Rusesabagina, atari nshya mu Rwanda kuko mu mateka yarwo hari benshi bagiye bahabwa imbabazi barakoze ibyaha binyuranye.
Ati “Nkuko ubizi urebye no mu mateka yacu twahoze dushaka uburyo twajya imbere tugakomeza inzira itugeza ku byiza, hari aho twageze tubabarira n’abatari bakwiye kubabarirwa.
Uko ni na ko abantu bagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ibindi, benshi muri bo bagiye bagaruka mu buzima busanzwe. Ntabwo dukunze kubohwa n’amateka yacu.”
Perezida w’u Rwanda yakomeje agira ati “Hari ibiganiro biriho bikorwa harebwa inzira zose zishoboka zigamije gukemura icyo kibazo hatabayeho kunyuranya n’amahame yacyo kandi ndizera ko bizatanga umusaruro mwiza.”
Paul Rusesabagina wafashwe muri Kanama 2020, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibitero by’umutwe yari akuriye wa MRCD-FLN wagabye mu bice birimo i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mwaka wa 2018.
Muri Mata umwaka ushize wa 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyakatiwe Paul Rusesabagina cyanafashwe n’Urukiko Rukuru rwaburanishije uru rubanza rwaregwagamo abantu 21.